FDU-Inkingi iracyatsimbaraye ku icengezamatwara rya PARMEHUTU, icyo itazi ni uko ivomera mu rutete!
Abambari b’agatsiko ka FDU-Inkingi bakomeje kwerura ko icyo bashyize imbere ari ukuzura icengezamatwara rya PARMEHUTU n’ubwo bwose nta Munyarwanda ubitayeho.
Iyi FDU-Inkingi ni ihuriro ry’interahamwe kabombo zihishe hirya no hino ku mugabane w’u Burayi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda kubera uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nk’urugero, umwe muri izi nterahamwe uzwi nka Musabyimana Gaspard, umusaza usaziye ubusa uzwi nk’umumotsi w’aka gatsiko aho by’umwihariko akoresha umuyoboro rutwitsi wako ukorera kuri YouTube, aherutse kumvikana mu kiganiro aho yifashishaga ivanguramoko mu gushinja ubuyobozi bw’u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo by’umuteno muke muri Congo.
Muri icyo kiganiro, Musabyimana wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yumvikana avuga ko “FPR irimo irashaka gukora neza neza nk’ibyo yakoze mu Rwanda hagati ya 1990-1994”, ibintu bidakwiye kugira uwo birangaza cyane ko u Rwanda rudafite aho ruhuriye n’ibibera muri Congo.
Uyu muhezanguni yumvikanye avuga kandi ko ngo u Rwanda rukwiye kugirana ibiganiro n’interahamwe zo muri FDLR kimwe n’abandi biyita ko barurwanya; ibintu nawe azi neza ko bidashoboka cyane ko u Rwanda rudahwema kugaragaza ko aba biyita ko bashaka ibiganiro ari abanyabyaha bakwiye kuba bari imbere y’ubutabera/
Gusaba ibiganiro ni iturufu ikoreshwa na bagenzi ba Musabyimana igamije gupfukirana uruhare rw’ubwicanyi buri gukorerwa abaturage ba Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda, bukorwa n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR ifatanije n’ igisirikare cya Congo(FARDC).
Musabyimana asanzwe akwirakwiza ibihuha bye, amacakubiri yonyine amuhora mu kanwa aho aba ari kugereranya ibidahuye, agatinyuka no gusanisha ibitabaho yirengajije ko interahamwe n’abajenosideri ahora asingiza bari mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Musabyimana nta kindi yifuriza abanyarwanda uretse gusubira mu bihe bya 1959, aho ubwicanyi bugamije kumaraho abatutsi bwategurwaga bukagerwaho mu myaka yakurikiyeho ndetse no muri 1994.
Uyu mumotsi wa FDU-Inkingi aribeshya cyane, kuyobya abamukurikira nta hantu bizamugeza.
Ellen Kampire