09-04-2026

Bicahaga noneho yiyemeje gutagatifuza umunyagitugu Habyarimana na “Rukokoma”

0

Bicahaga Abdallah, umusaza w’umuhezanguni wabaswe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ukora uko ashoboye ngo yangishe abanyarwanda ubuyobozi bitoreye, yongeye kumvikana ashimagiza umunyagitugu Habyarimana Juvenal ndetse na Twagiramungu Faustin “Rukokoma”.

Byari mu kiganiro uyu muhezanguni aherutse gukorera ku muyoboro rutwitsi we wo kuri YouTube aho yifashe akabeshya ko “mu Rwanda haba ingeso mbi y’irondabwoko ndetse n’irondakarere”, aribwo yasingizaga ubutegetsi bwa Habyarimana ngo habayeho irondakarere cyane “ariko nta rondabwoko ryagaragaye.”

Uyu muhezanguni utagira isoni yavuze ayo magambo yuzuye ikinyoma atanga ingero zitandukanye aho yavuze ko abavuga ko abatutsi batahabwaga imirimo cyangwa ngo bajye mu mashuri ku butegetsi bwa Habyarimana “ataribyo kuko mu kwezi kwa 4 buri mwaka bibukwa nk’abari abakozi cyangwa se abanyeshuri” kuko “bahawe amahirwe yo kwiga no gukora.”

Mu by’ukuri aya ni amagambo akomeye yo gushinyagura aho Bicahaga avuga ko Abatutsi babonye uburenganzira kandi barishwe bazira ubwoko, ntawe utazi ko Politiki y’iringaniza ari Politiki yakandamizaga abatutsi ariko uyu muhezanguni akaba ari kuyitagatifuza.

Ubutegetsi bwa Habyarimana bwagejeje u Rwanda mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni ubutegetsi bwaranzwe n’amoko ndetse n’amacakubiri bukaba bwarakoranaga bya hafi na za mpatsibihugu nk’urwego rukuru ngishwanama.

Ibibazo u Rwanda rwagize imyaka 28 ishize byose ni ibisubizo by’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe, birababaje kumva umuntu ukibusingiza nka Bicahaga; iyi akaba ari gihamya ko uyu musaza atababazwa n’amateka ashariye Abanyarwanda banyuzemo.

Uyu muhezanguni kandi yongeye gutagatifuza Twagiramungu aho amwita “umuyobozi washakaga demokarasi atagendera ku moko”.

Muri uko gutagatifuza Twagiramungu, Bicahaga yavuze ko mu mwaka wa 2003 yasabye abanyarwanda imbabazi ku kuba “yashyigikiye inkotanyi zarangiza zikayobora nabi” ko ngo byamunaniye kwihanganira amakosa agafata inzira agahunga yiyemeza kurwanya “igitugu kiri mu Rwanda”.

Uwo Rukokoma usingizwa na Bicahaga bahuje ingengabitekerezo aba mu buhungiro aho yirirwa akwirakwiza amacakubiri anaharabika guverinoma y’u Rwanda, ibi byose abikora ategereje ngo kuzaza guhirika ubutegetsi hanyuma we n’ibigarasha bigenzi bye bikayobora, ibintu ariko batazigera bageraho.

Ni kenshi cyane umuhezanguni Bicahaga yihanangirijwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB gukwirakwiza ibinyoma n’ingengabitekerezo ya jenoside ariko bimaze kugaragara ko ari ukugosorera mu rucaca ko adateze guhinduka.

Uyu musaza usaziye ubusa akwiye kumenya ko abanyarwanda bahisemo ubumwe nk’intwaro yo kubaka ejo hazaza no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, bityo rero ashatse yacisha macye kuko abanyarwanda icyo bashaka barakizi ntabwo ariwe ukibahitiramo.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *