“Rukokoma” ushaje wanduranya noneho ari kugumura Abanyarwanda, gusa icyo atazi ni uko ari gucurangira abahetsi!
Twagiramungu Faustin wiyita “Rukokoma”, umusaza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ariko akaza kurengwa akikura kuri uwo mwanya maze akigira impunzi, yumvikanye asaba Abanyarwanda kujya mu mihanda ngo bagamije “gukuraho” ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Twagiramungu amaze imyaka igera kuri 20 adakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda aho atunzwe n’imisoro itangwa n’abaturage b’u Bubiligi, igihugu kimucumbikiye.
Biriya yabivugiye mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro rutwitsi wa YouTube w’uwitwa Mulindahabi Jean Claude usanzwe utambutsa ibitekerezo by’uburozi by’inyangabirama ziyita ko zirwanya ubuyobozi bw’u Rwanda.
Twagiramungu w’imyaka 78 mu kuvuga biriya yirengagije ko nta Munyarwanda umwitayeho; ibintu bamugaragarije mu mwaka wa 2003 ubwo yiyamamarizaga kubayobora ariko bakamwerera ko batamukeneye binyuze mu guhundagaza amajwi ku wo bari bahatanye ari we Paul Kagame.

Mu isoni nke asanganwe, uyu mugabo yumvikana muri kiriya kiganiro avuga ko “mu Rwanda nta matora ahaba” ndetse ko “yibwe amajwi” igihe yiyamamazaga, akaba yahuraguye aya magambo yirengagije ko ubwo yatsindwaga muri ariya matora we ubwe yanditse ibaruwa ashimira uwamutsinze.
Uyu musaza kandi uhanganye n’izabukuru cyane ko ahora avuga ibintu bidahuye aho aba yivuguruza, kuva yatsindwa muri 2003 agasubira mu Bubiligi yagerageze uburyo bushoboka bwose mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gutanya Abanyarwanda ariko nta na kimwe kigeze kimuhira.
Twagiramungu ntasiba gukorana n’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda, gufasha no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda yaba FDLR, FLN n’indi ariko byose bihora bimupfubana.
Muri icyo kiganiro kandi Twagiramungu yumvikana akomoza ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo aho kimwe na bagenzi be ashinja u Rwanda kuba “nyirabayazana” yabyo.
Gusa yibeshya ko abantu batazi ko imitwe nka FDLR, CNRD/FLN, na RUD-Urunana ikomeje guteza umutekano muke muri icyo gihugu ari mu bayitera inkunga.
Twagiramungu icyo asigaranye ni ubugome n’urwango yanga Abanyarwanda, bikaba ari nabyo bizanamwiyicira dore ko azapfa nta cyo agezeho mu migambi mibisha yose afitiye u Rwanda.
Mugenzi Félix