25-05-2026

Akumiro: Twagiramungu “Rukokoma’’ akomeje gushimangira ko azashyinguranwa ingengabitekerezo ya Jenoside!

0

Twagiramungu Faustin wiyita Rukokoma, umusaza wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho adasiba kugaragaza urwango afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda, yongeye gushimangira ko azashyinguranwa ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubwo yari mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mutarama 2023 kuri umwe mu mizindaro imufasha gukwirakwiza urwango n’amacakubiri, Twagiramungu yumvikanye mu binyoma bikomeye avuga ko RPF-Inkotanyi “yishe abantu” nyuma yo guhagarika Jenoside.

Mu Ugushyingo 2022, ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye ihuriro rya 15 rya Unity Club Itwararumuri, yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda nyuma gato ya Jenoside ndetse n’imbogamizi zikomeye bahuye nazo harimo no kutumvikana mu bari bagize guverimona icyo gihe.

Aho niyo umusaza usaziye ubusa Rukokoma yahereye ashinja ibinyoma FPR-Inkotanyi. Muri iki kiganiro uyu musaza atahuzaga imvugo na Mukarugomwa Agnes washinze uriya muzindaro rutwitsi, bakomeje kujya bahimba imibare babeshya ko ngo ari iya abantu biciwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Uyu musaza wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse udakunze guhishira ko ingengabitekerezo ya PARMEHUTU igomba gusigasirwa yashimangiye imvugo ze zipfobya, avuga ko “nta Jenocide yakorewe Abatutsi yabayeho”.

Yagize ati “Ntabwo ibya Jenoside Tutsi mbyemera na busa; sinigeze mbyemera muri guverinoma, simbyemera ubu.’’ Yakomeje avuga ko icyo ashingiraho ari uko “nta miliyoni y’Abatutsi yari ituye mu Rwanda 1994.”

Imvugo y’uyu mugabo ishimangira neza ibyo guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze kuko batafataga Abatutsi nk’abantu uretse no kuba bataranababaruraga nk’abandi Banyarwanda bose.

Uguharabika ubuyobozi bw’u Rwanda, indashima Twagiramungu ibikora yirengagije ko Inkotanyi ari zo zamurokoye intagondwa z’interahamwe zendaga kumwivugana.

Mu kiganiro cyari cyuzuyemo amahomvu no kunyuranya imvugo, Twagiramungu mu kinyoma yavuze  ko icyatumye ahunga akava muri guverinoma ngo ari uko atari kuba muri guverinoma y’Abatutsi.

Ibyo Twagiramungu yigira ndetse akaba indashima yuzuye urwango, yirengagiza ko  RPF yamugiriye ikizere ikamugira Minisitiri w’Intebe.

Ni mu gihe kuri we kugirwa umukuru wa guverinoma bitari bihagije kuko inyota y’ubutegetsi ahorana yamuganje arushaho kwifuza ibirenze kuba Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo yihenura ku bari bamuhaye akazi maze mu 1995 yigira impunzi ubwo yari amaze kuri uyu mwanya iminsi micye gusa.

Ibyo twagiramungu akwiye kumenya ni uko urwango afiye abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo bidateze kubuza u Rwanda gutera imbere, ndetse ko Abanyarwanda barenze ibitekerezo bye by’uburozi byuzuye urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading