BBC “gatanyamiryango” mu yandi manyanga yo gutagatifuza abajenosideri
BBC gahuzamiryango abenshi bakunze kwita gatanyamiryango kubera ibiganiro n’amakuru ikora bicamo ibice Abanyarwanda, yuririye ku mwanzuro w’urukiko igerageza kuyobya abantu igaragaza ko interahamwe kabombo Micomyiza Jean Paul “yabaye umwere”.
Ibi bikubiye mu nkuru iki gitangazamakuru gikorera i London mu Bwongereza cyatambukije kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Gashyantare 2023.
BBC mu umugambi mubisha wo kuyobya abantu yagerageje kumvikanisha ko umwanzuro w’Inkiko Gacaca ukatira burundu Micomyiza wateshyejwe agaciro; ibintu byakumvikana nk’aho uyu munyabyaha ubwo yabaye umwere.
Icyo gatanyamiryango itasobanuye ni uko Urukiko Rukuru Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rukorera i Nyanza, rwatesheje agaciro umwanzuro w’Inkiko Gacaca kugira ngo urubanza rwa Micomyiza tutangire kuburanishwa mu mizi.
Uyu Micomyiza akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu nko gufata ku ngufu n’ibindi. Abamuzi ndetse bazi ibimenyetso simusiga urukiko rumufiteho bahamya ko azabihamywa nta kabuza.
Si ubwa mbere BBC ikoze inkuru zishaka gutagatifuza abantu nk’uyu Micomyiza cyane ko ari wo murongo yihaye aho yabaye ikiraro interahamwe n’abajenosideri bacishaho icengezamatwara rigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Umulisa Carol