25-05-2026

Tshisekedi wiyemeje kuzerera Isi nka roho mbi noneho yagiye kurega u Rwanda muri Comoros!

0

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2023, Tshisekedi wagwiririwe no gutegeka Congo yageze mu birwa bya Comoros aho nk’ibisanzwe yari ajyanywe no kurega u Rwanda, ibintu byabaye indirimbo ishaje itakinyura amatwi y’abantu.

Tshisekedi alias Cyabitama yahawe akato n’amahanga aho ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kumusaba kwicara hasi akubahiriza amasezerano agamije kuzana amahoro mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Akigera mu birwa bya Comoros uyu mugabo wananiwe kuyobora igihugu cye yahise atangaza ikimugenza ko ari ukwereka ibirwa bya Comoros “ibibazo by’umutekano muke igihugu cye cyatewe n’u Rwanda”.

Uru rugendo rwo kwiriza no gushinja u Rwanda rubaye urwa 5 Tshisekedi akoze mu minsi irindwi nyuma yo kuva i Burundi, Congo Brazaville, Angola, ndetse na Afurika y’epfo.

Ibyo byose Tshisekedi ari kubikora nyuma y’aho ibihugu by’abaturanyi mu cyumweru gishize bimubwije ukuri ko akwiye gushyira amaguru hasi akubahiriza amasezerano y’amahoro we ubwe yashyizeho umukono.

Tshisekedi yagiye muri Comoros kuko azi neza ko Perezida w’icyo gihugu, Azali Assoumani, mu cyumweru gitaha azafata ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) aho yishuka ko wenda Perezida Azali azamushyigikira mu byo ashinja u Rwanda.

Gusa umusesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati:” Tshisekedi niba atari ukugira abajyanama babi nawe ubwe bishoboka ko afite ibibazo mu mitekerereze; ni gute yirukankira ku muyobozi mushya wa AU mu gihe azi neza ko uyu muryango ushyigikiye ko ashyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi na Luanda, ubu se arumva azahindura ibisanzwe biriho?”

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading