Rayon Sports yigaranzuye APR FC nyuma y’imyaka 4 itayitsinda – AMAFOTO
Rayon Sports yatsinze ikipe ya APR FC kuri Iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 igitego 1 – 0 nyuma y’imyaka ine iyi kipe yaboneye izuba i Nyanza ya Butare itareba mu izamu rya mukeba wayo w’ibihe byose.
Ni umukino wakinagwa ku munsi wa 19 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Huye mu Majyepfo y’igihugu.
Umukino watagiranye imbaraga ku mpande zombi, Rayon Sports yari yakoze impinduka mu kibuga aho igice cy’imbere cyose cyari kigizwe n’abanyamahanga barimo Musa Esenu, Ojera Joackim, Luvumbu na Esombe Leandre Onana; ibintu byayihiriye cyane kuko yatangiye irusha APR FC.
Gusa nyuma y’imonota 20 APR nayo yatagiye kwiharira umupira kuko baje no kurata igitego cya Bizimana Yannick ku munota wa 22.
Rayon Sports nayo yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira Luvumbu yahaye Musa Esenu areba izamu ndetse yigira imbere, ariko ateye ishoti umupira uca ku ruhande.
Ku munota wa 33 Rayon Sports yabonye igitego ku mupira w’umuterekano watewe na Luvumbu usanga Ngendahimana Eric wateretseho akaguru, umupira Ishimwe Pierre awukoraho ukubita igiti cy’izamu uruhukira mu rucundura.
Nyuma y’uyu mukino APR FC iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 37, irusha inota rimwe amakipe arimo Gasogi, As- Kigali na Rayon Sports.






Karemera Jean Luc