09-05-2026

Ikibazo Congo ifite ni Tshisekedi, Abanyekongo bakwiye kumenya ukuri!

0

Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kwereka Tshisekedi “Cyabitama” ko ari we kibazo akaba n’igisubizo ku ntambara iri kubera mu burasirazuba bw’igihugu cye, gusa uyu mugabo akomeje gufunga amatwi.

Nk’urugero Leta zunze ubumwe za America, ndetse n’indi miryango itandukanye bakomeje kumwereka ko umuti w’ibibazo ari uko uyu mugabo yakubahiriza amasezerano ya Nairobi ndetse n’amasezerano ya Luanda.

Gusa magingo aya uyu mugabo ibyo ntabikozwa, dore ko ubwo abakuru b’ibihugu by’umuryango wa EAC bateraniraga i Bujumbura hasohowe itangazo ry’ibyavuye mu nama, kubera ko uyu mugabo atanyuzwe maze nawe ahita asohora irindi tangazo rivuguruza ibyasohotse, aho benshi batahwemye kuvuga ko Tshisekedi atifuza amahoro.

Mu masezerano ya Luanda na Nairobi harimo ko umutwe wa M23 ugomba gusubira inyuma ugasubiza uduce yari wari warafashe, ibyo M23 yarabikoze, gusa Tshisekedi we n’ingabo ze ntibasiba kurasa kuri M23 ibyo bituma uyu mutwe nawo wirwanaho.

Nyuma y’aho Uhuru Kenyatta, umuhuza ku bibazo by’intambara muri Congo ahuriye n’abayobozi ba M23, bakemeranya kubahiriza icyo amasezerano abasaba ibi ntibyashimishije ubutegetsi bwa Tshisekedi bwamaze kubatiza M23 “umutwe w’iterabwoba” bituma leta ya Kinshasa ikaze ibikorwa by’intambara no kwica abaturage.

Ikindi kigaragarira buri wese ni uko uyu Cyabitama nawe ubwe adasobanukiwe ibyo yasinye, kuko icyazanye ingabo za EAC muri icyo gihugu kitari ukurwana n’umutwe wa M23, gusa igitangaje ni uko uyu mugabo akomeje gushinja izo ngabo ibintu bitajyanye n’icyazizanye ku butaka bwe

Ikindi ni uko Tshisekedi yasabwe gufata abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR akabohereza mu Rwanda ariko ibi ntabikozwa kuko FDLR yamaze kwivanga n’ingabo ze (FARDC).

Igihe cyose Tshisekedi aticaye hasi ngo yubahirize amasezerano yasinye biragoye ko amahoro azagaruka muri kariya gace, kuko ni we ufite urufunguzo ku bibazo by’intambara.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading