15-05-2026

FDU-Inkingi yashimangiye ko ari nyiramubande ya Ingabire Victoire

0

Hakomeje kugaragara ibimenyetso simusiga bishimangira ko umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) agikorana bya hafi na FDU-Inkingi, agatsiko k’intagondwa z’abajenosideri zihishe hirya no hino ku Mugabane w’i Burayi.

Ni mu gihe nyamara umuhezanguni Ingabire we adasiba kujijisha avuga ko yitandukanye na kariya gatsiko gasanzwe gafite icyo bita “igisirikare” ari cyo FDLR, umutwe w’iterabwoba ugizwe n’interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho zatorokeye ubutabera mu burasirazuba bwa Congo.

Imikoranire ya hafi ya IVU na FDU-Inkingi iri kwigaragaza cyane muri iyi minsi aho abambari ba FDU bakomeje gutiza umurindi nyinshi mu mvugo Ingabire bita “umubyeyi” wabo akoresha mu icengezamatwara ryo kwiyita “umunyapolitike” n’ubwo bwose atari we, aho ahubwo ari umunyabyaha uhora agambiriye gusubiza inyuma u Rwanda.

Nk’urugero umumotsi wa FDU-Inkingi uzwi nka Musabyimana Gaspard aherutse kumvikana asubiramo ijambo ku rindi imvugo itajya isiba kumvikana mu kanwa ka nyirabuja Ingabire ko ngo “hakenewe ibiganiro” kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke kiri mu karere k’ibiyaga bigari bya Afurika kibonerwe umuti.

Igitangaje ni uko ibiganiro Ingabire na FDU bavuga baba babisabira FDLR birengagije ko uyu mutwe ugizwe n’abanyabyaha bakwiye ahubwo kuba bari imbere y’ubutabera kugira ngo baryozwe uruhare rwabo muri Jenoside; iyi ikaba ari yo mpamvu nyamukuru na Leta y’u Rwanda idahwema gusobanura ko nta biganiro bizigira biyihuza n’izi nkoramaraso.

Abagize FDU-Inkingi mu biganiro bakorera kuri murandasi ntibashobora gukomoza kuri Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Congo cyane ko FDLR yabo iri mu bari kuyishyira mu bikorwa; ibi ubwabyo bishimangira uburyo batifuriza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari kabone n’ubwo birirwa bayobya uburari basaba ibiganiro.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading