JP Turayishimiye n’inshoreke ye Tabitha Gwiza mu yindi kinamico igamije gusiga icyasha u Rwanda
Jean Paul Turayishimye, umwe mu bigarasha bikomeje kubuyera ku Mugabane wa Amerika hamwe n’inshoreke ye izwi nka Tabitha Gwiza bongeye kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ibihuha bigamije gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.
Byari mu kiganiro ibi bigarasha bibiri byahuriyemo kuri YouTube aho umwe yateraga undi akicyiriza indirimbo y’uko ngo Leta y’u Rwanda “ikomeje kwicisha inzara Abanyarwanda’’ ndetse ko “ubukene buvuza ubuhuha mu gihugu”.
Ni mu gihe nyamara izi nshoreke zihaye gukundanira mu bikorwa byo kwangiza isura y’u Rwanda, mu by’ukuri zitazi u Rwanda zivuga urwo ari rwo kuko aba bombi nta n’umwe uheruka kurukandagiramo cyane ko kuva bakwivana amata ku munwa bakigira impunzi badashobora gutinyuka kongera kugaruka mu rwababyaye aho by’umwihariko batunzwe no kuruharabika.
Icyo Turayishimye n’inshoreke ye batazi ku Rwanda ni uko ubu ari igihugu gifite umuvuduko w’iterambere ushimishije kandi mu ngeri zose aho by’umwihariko Leta basebya yashyizeho ingamba zigamije guteza imbere buri munyarwanda hatavuyemo na bene wabo basize mu bihugu.
Izi nyangabirama ntizizi ko buri munyarwanda yigishijwe kwirobera ifi ye atarinze gutegera amaboko Leta; ariko se babimenya bate mu gihe batunzwe n’imisoro y’abazungu n’amafaranga y’umuvumo babonera mu gusenya ibyo u Rwanda n’Abanyarwanda bagezeho biyushye akuya?
Muri iyi kinamico kandi, izi nshoreke z’injiji zavuze ko “ibibazo biri mu Rwanda biri gutuma abaturage bahunga igihugu”, aba basazi babiri bameze nk’abafite umuzimu wo guhunga bumva ibyo bifuriza Abanyarwanda baza kubikinamo ikinamizo.
Icyo batazi nuko n’Abanyarwanda bari impunzi hirya no hino ku Isi batashye ku bwinshi ndetse hari nabagitahuka bitandukanyije n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.
Tabita Gwiza na Turayishimye, bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ariko kubera ubwumvikane buke hagati yabo n’ikihebe Kayumba Nyamwasa, baje kwirukanwa bapfuye amafaranga n’ibindi.
Aya mahabara akwiye kumenya ko nta munyarwanda wenda guta umwanya ku manjwe yabo.
Umulisa Carol