03-04-2026

Dore ubudasa bukomeje gufasha u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rirambye

0


Byari bigoye kumva ko u Rwanda nk’igihugu cyanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yangije ibintu byose cyakongera kwiyubaka kikaba ubukombe ndetse n’urugero rwiza mu mahanga.

Ibyari inzozi byaje kuba impamo nyuma y’uko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ishyize imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo igihugu cyari gifite.


Imwe mu myanzuro yafashwe na guverinoma ngo igihugu cyongere kwiyuburura hari harimo kubaka bimwe mu bigomba gufatwa nk’indangamuntu iranga igihugu mu iterambere no kwisubiza agaciro cyari cyarambuwe.


Hari gahunda guverinoma yashyizeho mu guha igihugu ishusho nshya no kwihutisha umuvuduko w’iterambere mu cyerekezo u Rwanda rwari rwihaye. Muri izo gahunda harimo; imihigo, agaciro, kubazwa inshingano, ubudasa, ubwangamugayo, kwigira n’izindi.


Imihigo ni gahunda Leta yihaye yo kwiha intego mu nzego zose, hagamijwe kuzamura iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange. Imihigo kandi igomba kugendera ku ngamba Leta yihaye.


Mu 2011 ubwo yari muri “Rwanda Day” yabereye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yongeye kwibutsa Abanyarwanda impamvu agaciro ari ingenzi aha yavuze ko imibereho ya buri wese ari yo imwigisha agaciro k’amajyambere.


Yagize ati: “Imibereho yacu ubwayo itwigisha agaciro k’amajyambere, uwaburaye ntabwo umwigisha akababaro k’inzara, arabizi kukurusha, azi ko ibabaza. Twaraburaye, twarabwiriwe, twarapfushije, twarapfuye, umutima wacu niwo wanze gupfa.”


Ibyo Perezida Kagame yabivuze yerekana ko Abanyarwanda bakwiye kugira icyo bakora kugirango ijwi ryabo rirusheho kumvikana ndetse rinahabwe agaciro mu ruhando mpuzamahanga.


Aha kandi twavuga ku kubazwa inshingano nk’imwe muri gahunda yashyizweho ngo hatagira uwirara akibagirwa inshingano ze mu guteza imbere umunyarwanda .


Hari harimo kandi ubudasa bw’abanyarwanda , kwanga umugayo ndetse no kwigira mu nzira yo kwishakamo ibisubizo byihuse by’ibibazo .


Izo gahunda zose zashyizweho mu gushakira hamwe icyateza u Rwanda imbere ku muvuduko uri hejuru ndetse no gutoza abanyarwanda ko ibisubizo biri hagati yabo mbere yo kujya gushaka ubufasha ahandi.


Ibi kandi binagaragaza ko igihugu kitagira umurongo ngenderwaho mu gushaka ibisubizo by’iterambere rihamye kiba kidafite aho kigana.


Rwatubyaye Yvette
Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Rwatubyaye Yvette ni umubyeyi w’abana babiri ubarizwa i Kigali, akaba ashishikajwe no kugaragariza amahanga uburyo u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *