13-09-2026

Türkiye: Christian Atsu wakiniye Chelsea na New Castle byemejwe ko YISHWE n’umutingito

0

Abakunzi ba ruhago hirya no hino ku Isi bari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko byemejwe ko umunye-Ghana Christian Atsu wakiniye amakipe arimo New Castle na Chelsea yishwe n’umuyingito wibasiye Türkiye, igihugu yari amaze iminsi abamo.

Ni inkuru yabaye kimomo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2023 aho yemejwe n’umujyanama wa nyakwigendera, Nana Sechere, wavuze ko umurambo we wavumbuwe munsi y’inyubako y’aho yari asazwe atuye.

Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi yari amaze ibyumweru bigera kuri bibiri yaraburiwe irengero aho bitari bizwi niba agihumeka cyangwa yarapfuye.

Nyakwigendera yakiniye amakipe arimo Newcastle, Chelsea, Everton, Bournemouth ndetse n’ikipe y’igihugu ya Ghana, hariya muri Türkiye yakiniraga ikipe ya  Hatayspor.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading