03-05-2026

Akumiro: Abakoresheje Kizito Mihigo akiriho bakomeje kumushakiraho amaramuko na nyuma yo gupfa!

0

Abambari b’udutsiko tw’ibigarasha n’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi bakomeje kugaragaza ubugome bw’indengakamere bwabokamye binyuze mu gushakira amaramuko ku rupfu rwa Kizito Mihigo umaze imyaka itatu apfuye yiyahuye.

Ni mu gihe nyamara umuryango wa nyakwigendera utahwemye gusaba izi nyangabirama “kumureka akaruhukira mu mahoro”; ibintu ariko aba banzi b’u Rwanda badakozwa kubera ubuhezanguni no kubura ubumuntu bisanzwe bibaranga.

Nk’urugero, Mulindahabi Jean Claude, interahamwe kabombo yatorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukatirwa igifungo n’Inkiko Gacaca, ubu ni we wasizoye mu gukoresha urupfu rwa Kizito ashaka amaronko ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi nterahamwe yamenyekanye ubwo yari umunyamakuru mu cyari office y’igihugu y’amatangazo ya Leta (ORINFOR), ikomeje kugaragara kuri YouTube mu biganiro bidafite umutwe n’ikibuno aho iba yatumiye abiyita ko bari “inshuti za Kizito” mu biganiro biba bigamije gushakira amaronko kuri nyakwigendera.

Izi nyangabirama zirirwa zibuyera hirya no hino ku Isi zirihandagaza zikavuga ko Kizito “yishwe na Leta y’u Rwanda” zikirengagiza ko Ubushinjacyaha Bukuru bwatangaje ko raporo y’isuzuma ry’umurambo (Medical – Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yeretswe umuryango wa Kizito) igaragaza ko yiyahuye.

Mulindahabi n’udutsiko tw’interahamwe twihishahisha hirya no hino dukwiye kumenya ko ubutabera bw’u Rwanda ntaho bwagiye by’umwihariko we bwite ufite dosiye ya Jenoside, kuzamukira kuri Kizito ntibizakuraho gukanirwa urumukwiye.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading