Site icon MY250TV

Umuhezanguni Bicahaga ari kuririra mu myotsi nyuma yo kwigira impunzi

Bicahaga Abdallah, umusaza w’umuhezanguni wabaswe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yongeye kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’iminsi ntawe uhamuca iryera.

Uyu muhezanguni uvuga ko ari “mu buhungiro” kuva mu byumweru bibiri bishize, mu ntangiriro z’iki cyumweru yasohoye amajwi aho yumvikana mu maganya nk’umuvuno mushya ashyize imbere mu rwego rwo gutera impuhwe abamukurikira buhumyi.

Ni amajwi yakwirakwijwe ku miyoboro rutwitsi ya YouTube isanzwe ikoreshwa n’intagondwa z’interahamwe zatorokeye ubutabera bw’u Rwanda hirya no hino ku Isi.

Bicahaga udasobanura igihugu yihishemo yumvikana yiriza amarira y’ingona avuga ko ubuhunzi arimo “yabutewe na FPR-Inkotanyi”, imvugo igamije kuyobya abantu aho isanzwe ikoreshwa n’abandi banyabyaha bagenzi be by’umwihariko abiyita ko bari muri “opozisiyo”.

Kuba umuhezanguni Bicahaga yarigize impunzi bivuze ko hari ibyo yikeka byatumye ataguma mu Rwanda kuko yagiye nta muntu umukozeho ndetse ngo amubuze uburenganzira ubwo ari bwo bwose ahabwa n’itegeko nshinga.

Bicahaga akwiye kumenya ko nta muntu uhunga u Rwanda agambiriye kugirira nabi Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro; yafatira urugero kuri Paul Rusesabagina, Deogratias Mushayidi n’abandi banyabyaha bagenzi be bisanze imbere y’ubutabera bw’u Rwanda kandi nabo bari barigize impunzi mu mahanga.

Uyu muhezanguni akwiye kumenya ko aho yatangira uburozi bwe bwose yaba yihishe cyangwa atihishe, nta na rimwe buzigera bukora kuko Abanyarwanda bahisemo kunga ubumwe mu rwego rwo kubaka urwababyaye.

Mukobwajana Linda

Exit mobile version