Bicahaga Abdallah, umusaza w’umuhezanguni wabaswe n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside akomeje gukoresha urubuga nkoranyambaga rwa YouTube agaragaza urwango afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda.
Ni nyuma y’uko uyu muhezanguni uvuga ko ari “mu buhungiro” kuva mu mu kwezi gushize, aherutse kumvikana atuka bya gishumba ubuyobozi bukuru bw’igihugu ari nako yoshya Abanyarwanda kugumuka ku buyobozi bitoreye maze ngo “bakabukuraho”.
Bicahaga udasobanura igihugu yihishemo, yumvikana yiriza amarira y’ingona avuga ko ubuhunzi arimo “yabutewe na FPR-Inkotanyi” bityo ko Abanyarwanda bakwiye kuyirwanaga [RPF].
Amanjwe y’uyu muhezanguni agamije kuyobya abantu aho asanzwe akoreshwa n’abandi banyabyaha bagenzi be by’umwihariko abiyita ko bari muri “opozisiyo”.
Uyu muhezanguni kuva yakwigira impunzi yafashe umurongo ugayitse wo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda aho abikora atitangiye itama; uyu ukaba ari umuvuno abiyita impunzi bashyira imbere bagamije gusaba ubuhungiro mu bihigu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Ibyo Bicahaga yakora byose agomba kumenya ko ari guta inyuma ya Huye kuko nta munyarwanda umwitayeho yewe n’ikimenyi menyi na mbere y’uko yigira impunzi Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bari baratangiye kwamagana ibitekerezo bye by’uburozi.
Uyu musaza ushaje wanduranya akwiye kumenya ko amagambo atameshe yirirwa ahuragura kuri YouTube agize ingingo z’ibyaha kandi ko nta kure habaho ukuboko kw’ubutabera kutagera. Agapfa kaburiwe ni impongo!
Mukobwajana Linda

