Abakiri muri FLN ya Rusesabagina noneho bari gusabiriza umuhisi n’umugenzi!
Ku mbuga nkoranyambaga, abambari ba FLN bari gukoresha iterabwoba bigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo berekane ko batasenyutse no gukoresha ubwambuzi bushukana basaba inkunga ababakurikiye buhumyi.
Ni cengezamatwara riri kugirwamo uruhare n’igice kimwe cya “Gen” Hakizimana Antoine “Jeva” kitacyumvikana n’icya “Lt. Gen” Habimana Hamada wari Umugaba mukuru wa FLN, dore ko afatwa nk’udindiza imigambi yabo mibisha.
Ubu butekamutwe bwa FLN kandi nta kindi bugamije usibye kurya iyo misanzu bari gusabiriza uko bwije n’uko bukeye ngo berekane ko bagifite imbaraga.
Ubu busambo no kwigamba kw’abambari ba FLN buje nyuma yo kuba uyu mutwe w’iterabwoba ntaho ukiri magingo aya kuko usigayemo mbarwa mu bigaragarira buri wese.
Ibi kandi bikaba byaratangiye nyuma yo gufungwa kwa benshi mu bawubarizwagamo by’umwihariko ikihebe Rusesabagina. FLN isigaye yirirwa muri byendagusetsa ko “biteguye gufata u Rwanda”.
Abambari ba FLN bakwiye kumenya ko batsinzwe kandi bishuka ku migambi yabo yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bityo rero nibareke gutera imigeri bashaka kurya n’utwabandi bitwaje u Rwanda.
Ellen Kampire