13-06-2026

Zabyaye amahari mu kiryabarezi cya Musana Jean Luc kubera udufaranga tw’interahamwe n’ibigarasha!

1

Umwuka si mwiza hagati y’abambari b’imena b’icyitwa “ishyaka” ariko kidafite aho cyanditse gikuriwe n’insoresore yitwa Musana Jean Luc, nyuma y’uko abo bafatanyije kugishinga bamwiyomoheyeho bamushinja kuba indyarya, igisambo, umwirasi n’indi myitwarire bita ko idahwitse.

Icyo kintu Musana w’imyaka 31 na bagenzi be bagishinze bavuga ko kigamije “gutanga umusanzu muri politike y’u Rwanda”, gusa byari amaco y’inda cyane ko batigeze batera intambwe ngo bagisabire ibyangombwa.

Ni mu gihe ahubwo bagihaye umurongo ugayitse wo kuyobya Abanyarwanda ku mbuga nkoranyambaga no gushimisha abanzi b’u Rwanda bakorana umunsi ku wundi – abo barangajwe imbere n’interahamwe zatorokeye ubutabera hirya no hino ku isi ndetse n’ibigarasha.

Umunyarwanda yabivuze neza ko “nta we utwika inzu ngo ahishe umwotsi!”, ni muri urwo rwego amakuru ku mwiryane hagati ya Musana na begenzi we yatangiye guhwihwiswa mu byumweru bitatu bishize.

Kuva icyo gihe bahagaritse gutambutsa ibiganiro ku muyoboro wa YouTube ushamikiye kuri ya ngirwa-shyaka. Bene ibyo biganiro byari umuvuno bakoreshaga bashaka indonke mu nterahamwe n’ibigarasha.

Mu cyumweru gishize ni bwo abafatanyabikorwa ba Musana muri kiriya kiryabarezi cye barimo uwitwa Ntaganzwa Aimé Désire wari ushinzwe “ibarura mari” na Uwimbabazi Eric wari ushinzwe itangazamakuru, bagiye ku mbuga nkoranyambaga maze bahamya ko bitandukanyije na Sebuja Musana.

Uyu Ntaganzwa uvuka mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda yagaragaye kuri YouTube yemeza ko umwiryanye hagati yabo “wari umaze igihe” aho ashinja Musana imyitwarire idahwitse avuga ko yari no kuzatuma “barogana”.

Uyu mugabo adaciye ku ruhande agaragaza ko amafaranga babaga bahawe n’interahamwe n’ibigarasha Musana yayiriraga wenyine mu gihe nyamara na begenzi be babaga bayakeneye.

Nk’urugero hari aho avuga ko “ikibabaje ari uko ubushobozi [bwabaga] bwavuye mu menyo ya rubamba, umununtu [Musana] yabufataga akajya kubukoresha icyo ashaka ntawe agishije inama.”

Yungamo ati: “Twabaga twemeje ikintu turi batatu, umuntu umwe [Musana] akavamo akagihindura, ntabwo ntekereza ko hari umuntu wakwemera kuguma muri iyo mikorere.”

Ku ruhande rwa Uwimbabazi usanzwe ubarizwa mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru na we yumvikanye kuri YouTube yunga mu byo Ntaganzwa yatangaje.

Ati: “Ibyo twanengaga [ku mbuga nkoranyambaga] nibyo natwe twari turimo [muri kiriya kiryabarezi cya Musana].”

Umwiryane hagati ya Musana na bagenzi be usanzwe umenyerewe hagati y’abiyita ko barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda cyane ko bose bahuriye ku cyita rusange cyo kuba mu by’ukuri nta cyo barwanira.

Aba bose birirwa barwanira amafaranga y’umuvumo bakusanya mu babakurikira buhumyi aho bigera n’ubwo bicana nk’uko byakunze kugaragara mu mitwe y’iterabwoba nka RNC, FLN na FDLR.

Musana n’abamwihomoyeho bose bakwiye gushaka ibindi bakora cyane ko bakiri bato kuko ibyo bihaye byo gushakira indonke ku Banyarwanda bihishe mu mutaka wo kwiyita “abanyepolitike” nta cyo bizabagezaho.

Gakayire Fred

About Author

1 thought on “Zabyaye amahari mu kiryabarezi cya Musana Jean Luc kubera udufaranga tw’interahamwe n’ibigarasha!

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading