05-07-2026

Ingabire Victoire yahaye igikombe Umunyekongo wamaramaje mu gutagatifuza FDLR!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye gushimangira isano-muzi afitanye n’umutwe w’iterabwoa wa FDLR nyuma y’uko ageneye igikombe Kambale Musavuli, umwe mu Banyekongo bazwiho kuba batagatifuza uyu mutwe ku mbuga nkoranyambaga.

Icyo gihembo cyiswe “Le Prix Victoire Ingabire Umuhoza pour la Démocratie et la Paix” Masavuli yagishyikirijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023 mu birori byabaye mu buryo bw’iyakure binyuzwa ku muyoboro rutwitsi wa YouTube wa FDU-Inkingi, agatsiko k’interahamwe n’abajenosideri Ingabire abereye umuyobozi w’ikirenga.

Ubusanzwe uyu Musavuli ni umuhezanguni w’Umunyekongo ukoresha imbugankoranyambaga ze n’inyandiko ziharabika u Rwanda aho by’umwihariko adasiba gutagatifuza FDLR n’abayigize.

Mu ijambo Masavuli yavuze amaze guhabwa kiriya gihembo, yasingije Ingabire ndetse asubiramo ijambo ku rindi interuro idasiba mu kwanwa k’uyu mugore ko “u Rwanda rukwiye gushyikirana na FDLR.”

Iki gihembo kitirirwa Ingabire gikorerwa ubukangurambaga n’interahamwe n’abajenosideri batorokeye ubutabera hirya no hino ku Isi bakoresheje imbugankoranyambaga zabo.

Izo nyangabirama zihagarariwe n’agatsiko k’intagondwa z’abagore zibumbiye mu cyitwa “RIFDP”, kiyobowe na Perpetue Muramutse.

Ubusanzwe iki gikombe gihabwa benshi mu bagaragara ku mbuga nkoranyambaga mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’abagaragara kenshi basebya u Rwanda babarizwa hirya no hino ku Isi.

Ellen Kampire

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading