05-05-2026

Macron yasiramuye nta kinya, acecekesha Tshisekedi wigize umwana murizi!

1

Tshisekedi “Cyabitama” yongeye gusebera imbere y’amahanga nyuma y’uko ashatse gukoresha uruzinduko rwa Perezida Macron amusaba gufatira ibihano u Rwanda ariko akamukurira inzira ku murima amubwira ko u Bufaransa atari bwo buzatanga ibisubizo by’ibibazo Congo ifite.

Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru kirangiye ubwo Perezida Macron yasorezaga i Kinshasa uruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu bihugu bya Afurika birimo Congo Brazzaville, Gabon, Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Macron yakuriye inzira ku murima Tshisekedi amubwira ko adakwiye guhora yikoreza ibibazo bye ibindi bihugu mu gihe we yananiwe kubikemura.

Tshisekedi yari yizeye ko Macron aza kumutera ingabo mu bitugu akamagana u Rwanda, undi amubwiza ukuri imbere y’amaso ya rubanda, anamwerurira ko inzego zose muri Congo zapfuye guhera mu 1994 [igihe iki gihugu cyahaga rugari interahamwe zari zimaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.]

Adiciye ku ruhande, Macron yagize ati: “Kuva mu 1994, ntabwo ari ikosa ry’u Bufaransa, mumbabarire kubivuga gutyo, mwananiwe kurengera ubusugire bw’igihugu cyanyu. Yaba mu buryo bwa gisirikare, mu bijyanye n’umutekano, mu miyoborere, uko ni ukuri. Ntabwo mukwiriye kujya gushaka abo mushinja bo hanze kuri iyo ngingo.”

Macron yongeyeho kandi ko hari amahirwe yo gukemura ikibazo cya M23 mu gihe ibyemejwe bishyizwe mu bikorwa. Ku kibazo cya FDLR, Macron yavuze mu kugikemura abantu bakwiriye gukurikiza ibyemejwe i Luanda.

Nyuma y’imbwirwaruhame ya Perezida Macron, Tshisekedi yagaragaje imyitwarire y’ubungasozi aho by’umwihariko yabaye nk’utaye ubwenge maze atunga intoki Macron; ibintu bitagize icyo bitanga cyane ko ubutumwa bwa Macron bwari bwamaze gutambuka.

Abasesenguzi benshi bemeza ko Macron yamaze gushyira akadomo ku ndirimbo Tshisekedi na Leta ye bari bamaze iminsi baririmba kuko amahanga yose birukanse bahawe urw’amenyo cyane ko Isi yose imaze ku menya ko Tshisekedi ari we ufite ubushake buke mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Mugenzi Félix

About Author

1 thought on “Macron yasiramuye nta kinya, acecekesha Tshisekedi wigize umwana murizi!

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading