05-05-2026

Inkotsa Mukankusi Charlotte azanzahukanye ibitutsi bya gishumba, gusa icyo atazi ni uko nta Munyarwanda umwitayeho!

0

Mu gihe Abanyarwandakazi muri uku kwezi kwa Werurwe bari kwishimira intambwe bagezeho kubera imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, uwitwa Mukankusi Charlotte wiyemeje kubaho yangara nyuma yo kuva mu Rwanda yibye, we ari kwitesha agaciro atukana bya gishumba.

Mu kiganiro cyuzuyemo ubushizi bw’isoni n’ubujajwa uyu mugore umaze imyaka yihishahisha muri Canada aherutse gukorera ku muzindaro wa YouTube w’interahamwe kabombo Simpunga Aloys, yumvikana aharabika ubuyobozi bw’u Rwanda mu bitutsi bitajya bimuva mu kanwa.

Iyi ndaya y’umugore yuririra ku kuba mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano Perezida Kagame yarahase ibibazo Ministiri Paula Ingabire ndetse na Claire Akamanzi ku byari bimaze kugaragazwa bitagenda neza mu nzego bakuriye.

Ibi yaba Mukankusi ndetse n’interahamwe Simpunga babyise ko Perezida Kagame “yatesheje agaciro” aba bayobozi, aba bahezanguni bombi bakaba batazi ko kubazwa inshingano ari amwe mu mahitamo Leta y’u Rwanda ishyize imbere mu rwego rwo kwihutisha iterambere ridaheza.

Ni mu gihe kandi ibyo Umukuru w’Igihugu yabajije bariya bayobozi byahise bikosorwa
bitarenze iminsi 3, ibyo birimo ‘one stop center’ igamije gufasha abashoramari kugira ahantu hamwe bashobora kubonera serivisi zose bakeneye kugira ngo batangire gukora.

Inkosa Mukankusi yahunze igihugu ahinduka ikigarasha nyuma yo kwiba miliyoni zirenga 200 z’amafaranga y’u Rwanda ubwo yari akuriye icapiro ry’igihugu (IMPRISCO Plus ltd), ibi bikaba aribyo bituma yisimbukuruza akibasira Umukuru w’Igihugu amuhora kuba yarabajije abayobozi inshingano bashinzwe cyane ko n’iyi nkotsa iri mu bagomba kubazwa kuba yaracucuye ririya capiro.

Muri icyo kiganiro cy’amasaha arenga abiri Mukankusi yakimaze atukana ari nako ahimba ibinyoma bidafite epfo na ruguru ku buyobozi bw’u Rwanda hiyongereyemo no kubutega iminsi.

Uyu Mugore wari umaze iminsi ataboneka nyuma yo kwamburwa Passport yari yarahawe na Leta ya Uganda aho yari mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, Amakuru yizewe ahari ni uko yari amaze iminsi arembeye mu muheno yihishamo muri Canada.

Mu bigaragarira buri wese, umusatsi we waracuramye aho by’umwihariko ameze nk’umwana urwaye Bwaki kubera ubuzima bubi abayemo muri kiriya gihugu yigizemo impunzi.

Uburwayi Mukankusi arwaye bufitanye isano n’uburaya bwamubase aho yirirwa ahinduranya abagabo nk’uhinduranya imyenda y’imbere; ibi akaba ari byo byamubyariye buriya burwayi.

Nyuma yo gushwana n’ikihebe Kayumba Nyamwasa, uyu mugore arashaka kwiyegereza Interahamwe azibeshya ko ari umuntu uzi amakuru ya hafi mu buyobozi bw’u Rwanda kugirango arebe uko yabacucura utwabo.

Mukankusi akwiye kumenya ko kwirirwa atukana anaharabika ubuyobozi bw’igihugu bitazavanaho ibyaha yasize akoze ndetse bitazigera bimugeza ku nzozi zidashoboka ahora aorta yifuriza inabi Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading