Simpunga Aloys watorotse ubutabera bw’u Rwanda akaba ari gutagatifuza abanyabyaha bagenzi be, ni muntu ki?

Nyuma yo gutorokera ubutabera bw’u Rwanda i Burayi, interahamwe kabombo Sempunga Aloys yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atagatifuza abanyabyaha bagenzi be bakatiwe n’inkiko z’u Rwanda.
Iyi nterahamwe yihishe mu Bubiligi mu gace kitwa Diepenbeek. Nyuma y’igihe yihishahisha, yongeye kwigaragariza ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 12 Ugushyingo 2021 akwirakwiza ibaruwa ngo yandikiye Perezida wa Repubulika.
Muri iyo baruwa Simpunga aba asaba umukuru w’igihugu gufungura Niyonsenga Dieudone ndetse “n’abayoboke ba Ingabire Victoire” baherutse gufungwa aho we avuga ko “bazira ubusa” mu gihe nyamara abo bose bafunzwe kubera ibyaha bahamijwe n’inkiko.
Ubusanzwe uyu mugabo ni muntu ki?
Umuhezanguni Simpunga yamenyekanye mu Rwanda mu 1991, kuva muri uwo mwaka kugeza mu 1994 yari ‘Superefe’ ushinzwe imibereho y’abaturage mu Mujyi wa Kigali (PVK).
Simpunga yari afitanye ubushuti na Padiri Wenceslas Munyeshyaka, interahamwe kabombo yihishe mu bufaransa ndetse na Jean Gahururu wari umuyobozi muri Ministeri y’uburinganire kuri ubu wihishe mu Budage; bose bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
By’umwihariko Simpunga azwiho kuba yarafatanyije n’abo bajenosideri kwandika amazina y’Abatutsi no kubahiga nyuma bakajyanwa kwicirwa kuri kiliziya ya St famillle.
Uyu muhezanguni kandi yakunze kugaragara nk’umutangabuhamya ushinjura mu manza z’aba jenosideri i Burayi harimo n’urwa Munyeshyaka Wenceslas.
Ubu Simpunga ni umwe mu bantu batanga inama mu mutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingii wiganjemo interahamwe akaba kandi ari no mu bayobozi bayo mu Bubiligi.
Ku rundi ruhande, Simpunga akunze kumvikana ku mizindaro y’interahamwe n’ibigarasha nka Radio Inkingi, Radio Itahuka, Rugali n’izindi zitandukanye aho aba asebya Leta y’u Rwanda, ahakana kandi apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Simpunga agomba kumenya ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda; yaba ari abo yita ko ari kuvuganira cyangwa undi wese uzagerageza gukora ibyaha.
Uyu muhezanguni akwiye kumenya kandi ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko – agapfa kaburiwe ni impongo!
Mugenzi Felix
1 thought on “Simpunga Aloys watorotse ubutabera bw’u Rwanda akaba ari gutagatifuza abanyabyaha bagenzi be, ni muntu ki?”