11-09-2026

Ibyo wamenya kuri ‘Geometry E’, imodoka nshya y’amashanyarazi iri ku isoko ry’u Rwanda

0

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje gukora ibishoboka byose ngo biteze imbere ikoreshwa ry’imodoka z’amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugabanya amafaranga igihugu gitanga gitumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli.

Kuva u Rwanda rwashyiraho gahunda zo kurohereza abashaka gutunga imodoka zikoresha amashanyarazi, umubare wazo ukomeje kwiyongera mu gihugu.

Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro agaragaza ko imodoka ya mbere ikoresha amashanyarazi yinjiye mu Rwanda mu 2018 ndetse uwo mwaka urangira ari imwe rukumbi ihari.

Mu 2019 zatangiye kuzamuka kuko hinjiye 10, zifite agaciro ka miliyoni 181.1 Frw. Mu 2020 zinjiye mu Rwanda zari 19, zari zifite agaciro ka miliyoni 581.1 Frw. Umwaka wa 2021 wagaragayemo izamuka rifatika ry’imodoka zikoresha amashanyarazi mu Rwanda kuko izinjiye uwo mwaka zari 65 naho mu 2022 kugera muri Gicurasi hari hamaze kwinjira imodoka 55.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa imodoka zitandukanye z’amashanyarazi zirimo izo mu bwoko bwa Mitsubishi, KIA, Hyundai, Toyota na VolksWagen.

Imwe mu modoka nshya zikoresha amashanyarazi ziri ku isoko ry’u Rwanda ni izwi nka ‘Geometry E’ ikorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa rwa ‘Geely’.

Uru ruganda rw’umunyemari Li Shufu ruherereye i Hangzhou muri Zhejiang.

‘Geometry E’ ni imodoka iri mu bwoko bw’izigiye hejuru zizwi nka ‘SUVs’. Utitegereje neza ikirango cyayo ushobora gukeka ko ari imwe mu modoka za Cadillac zikorwa n’uruganda rw’Abanyamerika, General Motors kuko bijya guhuza ibirango.

Igihe bateri yayo zuzuye neza ‘Geometry E’ ifite ubushobozi bwo kugeza kilometero 401 bitagusabye kuyisubiza ku muriro. Igihe kandi wayicometse ishobora kuzura hagati y’iminota 30 n’amasaha atandatu bitewe n’ubwoko bwa ‘chargeur’ uri gukoresha.

Iyi modoka yagiye bwa mbere ku isoko mu 2022, ubucuruzi bwayo mu Rwanda bukorwa n’Ikigo Go Kabisa gisanzwe kizobereye mu gucuruza no gukodesha imodoka zikoresha amashanyarazi.

Amakuru atangwa n’iki kigo agaragaza ko mu gihe utumije iyi modoka igera mu Rwanda iguhagaze agera kuri miliyoni 22Frw.

U Bushinwa ni kimwe mu bihugu bikomeje kwigaragaza mu bijyanye no gukora imodoka zikoresha amashanyarazi. Mu 2022, mu modoka zashyizwe ku isoko muri iki gihugu 22% zari izo mu bwoko bw’izikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye.

Uyu mwaka warangiye mu Bushinwa hagurishijwe imodoka zishobora gukoresha amashanyarazi gusa ndetse n’iziyakoresha hamwe na lisansi na mazutu zirenga miliyoni esheshatu.

Zimwe mu nganda z’Abashinwa zimaze kubaka izina mu gukora imodoka z’amashanyarazi harimo BYD, Geely, SAIC-GM-Wuling, SAIC Motor na Chery Automobile.

inkuru tuyikesha IGIHE

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading