Starlink ya Elon Musk yatangiye gutanga internet mu Rwanda uyikeneye azishyura ibihumbi 620Frw
kigo cy’Umunyemari Elon Musk kizobereye mu gutanga internet ikoresha ikoranabuhanga rya satellite, Starlink cyatangije ibikorwa byacyo mu Rwanda, aho ku ikubitiro umuntu uzajya ukenera serivisi zacyo azajya azishyura ibihumbi 620Frw.
Iyi internet nshya ni umushinga w’ikigo SpaceX cy’umuherwe w’Umunyamerika Elon Musk, kirimo gutanga internet mu bihugu bisaga 30 byo muri Amerika ya ruguru n’u Burayi, birimo na Ukraine iri mu ntambara.
Umuhango wo gutangiza ikoreshwa ry’iyi internet wabaye kuri uyu wa 22 Gashyantare mu 2023. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure mu Rwanda, Francis Ngabo ndetse n’abahagarariye Starlink.
Iyi internet ya Starlink izaba ikoresha ikoranabuhanga rya satellite yitezweho kuzaba yihuta cyane kandi ihendutse ku buryo izafasha u Rwanda kugeza internet mu bice byari bisanzwe bigoye ko ibonekamo.
Mu gutanga iyi internet, Starlink yifashisha ibyogajuru bisaga 3,500 biri mu isanzure. Ni ubushobozi bukomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza ibyogajuru 12.000 mu isanzure, ndetse yasabye ko byakongerwa, ikemererwa ibyogajuru 30.000.
Mu kugeza iyi internet ku Banyarwanda, Starlink izajya yishyuza igiciro cy’ifatabuguzi ryishyurwa buri kwezi ndetse n’ibikoresho by’ibanze byifashishwa mu gutanga iyi internet, birimo igisahane (satellite dish) gishobora gushyirwa ku nzu cyangwa ahandi ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana nacyo.
Biteganyijwe ko igiciro cy’ifatabuguzi kizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 48, mu gihe ikiguzi cy’ibikoresho ari ibihumbi 572Frw. Igiteranyo cy’ikiguzi cyose ni ibihumbi 620Frw.
Ufashe iri fatabuguzi ashobora kubona internet yihuta ku kigero cya megabyte 350 mu isegonda. Iyi internet yagenewe nibura ibigo kuko ishobora kuboneka mu buryo bw’inziramugozi (Wifi) cyangwa hagakoreshwa umugozi.
Mu gushyira iyi internet ahantu runaka nibura bishobora gufata iminota 15 igihe byamaze kugaragara ko aho hantu hagera network ya Satellite.
Muri make uko gutanga iyi internet bikorwa bijya gusa neza n’uko umuntu ahabwa serivisi zo kureba televiziyo mpuzamahanga, bikozwe na Canal+ cyangwa ikindi kigo gitanga izi serivisi.
Iyo abakozi ba Starlink bageze ku mukiliya ushaka iyi internet, bamanika ku nzu ye igisahani (dish) ikoreshwa mu itumanaho rya satelite.
Mu nzu hashyirwa agakoresha kamwe kifahishwa mu guha umuriro iki gisahani. Aka gakoresho gacomekwa ku mashanyarazi. Hashyirwa kandi ‘router’ ishobora gutanga internet mu buryo bwa Wifi, cyangwa iy’umugozi ikenerwa cyane n’abantu bakorera mu biro.
Kugeza ubu Umunyarwanda ukeneye internet ya Starlink ashobora kuyibona binyuze ku rubuga rw’iki kigo, aho ajya akuzuzamo imyirondoro y’aho atuye, ubundi ibikoresho byangombwa na internet akabigezweho mu gihe kiri hagati y’icyumweru kimwe n’ibyumweru bibiri.
Nubwo Starlink yamaze gufungura ibiro i Kigali, abayobozi bayo bavuga ko mu minsi iri imbere bazagirana ibiganiro n’abafatanyabikorwa bazajya bafasha Abanyarwanda kubona serivisi z’iki kigo.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paul, yavuze ko kuba Starlink itangiye gukorera mu Rwanda ari amahirwe kuko bizaha Abanyarwanda amahitamo menshi mu bijyanye na internet bashobora gukoresha.
Ati “iyo turebye imitere y’igihugu cyacu usanga hari imisozi myinshi cyane hari n’aho dushyira iminara ntihashobore gutanga ingufu zihagije zageza internet mu gihugu hose, aha niho Starlink izatanga umusanzu kugira ngo twa duce tw’igihugu tugoye natwo tubonekemo internet. Hari n’aho Starlink itazagera ari nayo mpamvu dukomeza gushyiramo imbaraga mu gushaka abandi bashoramari bafite ubundi buryo.”
Yakomeje avuga ko nubwo iyi internet igaragara nk’ihenze iyo umuntu abirebye mu buryo bw’abashobora kuyikoresha n’umuvuduko ifite, asanga ihendutse ndetse yizeza ko hazakomeza kurebwa uburyo ibiciro byayo byarushaho guhendukira abayifuza.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibijyanye n’Isanzure mu Rwanda ari nacyo cyakoranye na Starlink mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, Col Francis Ngabo yavuze ko nta mafaranga Leta y’u Rwanda yigeze ishyira muri iyi gahunda ko ahubwo icyo yakoze ari ukorohereza umushoramari.
Ati “Uruhare rwa mbere rwa Guverinoma y’u Rwanda muri iki gikorwa ni ugushyiraho amategeko n’amabwiriza atuma abashoramari baza mu Rwanda, hanyuma icyo dukora twohereza abantu bashaka kuza gushora imari mu nzego zitandukanye.”
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’impushya zo gukorera mu bihugu muri SpaceX, Ryan D. Goodnight yavuze ko kuba ikigo cyabo cya Starlink kigiye gukorera mu Rwanda ari amahirwe.
Ati “SpaceX ibona u Rwanda nk’isoko rinini, iyo abantu batekereje kuri internet akenshi batekereza ku byiza byayo mu gufasha abantu batuye ahantu hagoranye. Kuza hano mu mutima wa Afurika twemera ko ari ikimenyetso cy’aho Starlink ishobora kugera. Twishimiye kuza hano no kugendana n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rurimo, ariko icy’ingenzi cyane tuzagira uruhare mu kugeza ku Banyarwanda bose internet.”
Yakomeje avuga ko kimwe mu bintu yashimye mu Rwanda ari uburyo ibintu byose bikorwa mu mucyo.
Ati “Ngira uruhare mu bikorwa byinshi by’aho tuba tugomba gukorera hirya no hino ku Isi ariko umuvuduko ndetse n’uburyo buzira amanyanga twanyuzemo kugira ngo twemererwe gukorera hano mu Rwanda byatuma nshimira buri wese wabigizemo uruhare.”
Kugeza ubu hirya no hino ku Isi, Starlink ikorera mu bihugu 30, u Rwanda rukaba urwa kabiri itangijemo ibikorwa nyuma ya Nigeria.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula yavuze ko Starlink izafasha mu kugeza internet mu bice by’u Rwanda bitapfaga kubona byoroshye ishingiye ku minara




Iki gisahani (dish) nicyo kizajya gishyirwa hejuru y’inzu cyangwa ahandi hose gishobora gukora na satellites byoroshye
Inkuru dukesha IGIHE