U Rwanda rwakiriye kontineri esheshatu zizifashishwa mu gukora inkingo n’imiti
Guverinoma y’u Rwanda yakiriye icyiciro cya mbere cya kontineri esheshatu zizwi nka ‘BionTainers’ zizifashishwa mu kubaka uruganda ruzajya rukora inkingo zifashisha ikoranabuhanga rya mRNA zirimo iza Covid-19, iza Malaria n’igituntu.
Ni kontineri zagejejwe i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023. Zirimo ikoranabuhanga rigezweho mu bijyanye no gukora inkingo, ikoranabuhanga rizwi nka mRNA.
Zakiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana , Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti, Dr Emile Bienvenu n’abandi.
Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya BioNTech, Dr. Sierk Poetting ndetse n’abahagarariye ibihugu birimo u Bufaransa, u Budage ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.
Ni uruganda ruzubakwa n’Ikigo Biopharmaceutical New Technologies (BioNTech), kizobereye mu gutanga ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. Muri iki gihe, iki kigo kizwi cyane ku rukingo rwa COVID-19 cyakoze gifatanyije na Pfizer.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika kigiye kugira uruganda nk’uru rw’inkingo n’imiti, rukoresha iryo koranabuhanga rigezweho.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko kugira ngo iyi ntambwe igerweho byose bikomoka ku miyoborere myiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu nk’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barwo.
Ati “Ikindi ni ubuyobozi butekereza uburyo dushobora […] nk’igihugu kiri ku mugabane ukoresha 99% by’inkingo zitumizwa hanze kandi umutwaro cyangwa ingaruka z’ibyorezo zikaba zibasira cyane uyu mugabane. Kuzana ibisubizo ku hari ibibazo, ni ibintu by’agaciro.”
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko uru ruganda ruzafasha mu bijyanye no kwigisha abanyeshuri kugira ngo bazagire uruhare mu kuzana ibisubizo mu rwego rwo gukora inkingo n’imiti muri Afurika.
Ati “Icyo uyu mushinga ugiye kuzana mu rwego rw’uburezi, ni uko ahandi hantu tugifite ibibazo byo kuzana ibisubizo, ni ukugira umubare w’abashakashatsi n’abahanga mu bumenyi.”
Yavuze ko nibura bizafasha mu kongera umubare w’abahanga mu bya siyansi n’ubushakashatsi bakaba bagera ku 10% bavuye ku kigero cya 2% by’abo Afurika ifite ugerereranyije n’abari mu Isi bose.
Uretse ibikoresho byakiriwe uyu munsi, hari n’abakozi baturutse mu ruganda rwa BioNTech, bamaze kugera mu Rwanda n’abandi bagitegerejwe, aho bazafatanya n’abakozi b’Abanyarwanda mu gukorera inkingo n’imiti mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Uruganda rwa BioNTech Dr. Sierk Poetting yavuze ko uruganda ruzubakwa mu Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya doze z’inkingo zirenga miliyoni 50 ku mwaka ariko izizajya zikorwa zizajya zigendera ku isoko ry’abazikeneye muri Afurika.
Ubuyobozi bwa BioNTech butangaza ko uretse inkingo za Covid-19 zizajya zitunganyirizwa mu Rwanda, runafite ikoranabuhanga ryo gukora izindi zitandukanye ndetse ubwo inkingo za Malaria zizaba zibonetse, nazo ziri mu zizajya zikorerwa mu Rwanda.
Uruganda rwo mu Rwanda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Special Economic Zone.
Ni uruganda rwagenewe ubutaka bungana na metero kare 30.000, mu buryo bw’ibanze rukazaba rugizwe n’inyubako ebyiri zigizwe n’izi kontineri nini.
Imwe izakorerwamo Messenger RNA (mRNA) yifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. Iha umubiri amakuru ukeneye, ugakora protein iwufasha kubaka ubwirinzi ku ndwara cyangwa virus runaka.
Itandukanye n’uburyo busanzwe bwifashisha virus idashobora gutera uburwayi mu gukora inkingo n’imiti, mu kurwanya indwara iterwa na virus ijya gusa na ya yindi yakoreshejwe mu rukingo.
Muri za BioNTainers ebyiri, indi yo izaba ikorerwamo imiti cyangwa inkingo byagenwe. Ibikoresho by’ibanze byose bizoherezwa mu Rwanda na BioNTech.
BioNTech ivuga ko BioNTainers zizaba zubatswe na kontineri 12, buri imwe ifite ibipimo bisanzwe (2.6m x 2.4m x 12m).
Ni umushinga ukomeye witezweho guhindura uburyo Afurika itega amaso ibihugu by’amahanga kuri 99% by’inkingo ikenenera, kuko ubu ishobora kwikorera 1% gusa.
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) wifuza ko nibura kugeza mu 2040, wazaba wikorera 60% by’inkingo ibihugu byayo bikenera.





















Kontineri esheshatu za mbere zageze mu Rwanda



Amafoto: Yuhi Augustin
Inkuru dukesha IGIHE