Inteko Rusange ya FIFA, undi muvuno udasanzwe mu kwagura ubukerarugendo bushingiye kuri siporo mu Rwanda
U Rwanda rufite intumbero ko mu mwaka wa 2024 ruzaba rumaze kwinjiza nibura amafaranga ageze kuri miliyoni 800 z’amadorari y’amerika, ruyakuye mu bukerarugendo bushingiye kuri siporo.
Kugirango izi ntego zigerweho u Rwanda rwimirije imbere umuvuno wo kwakira inama, ibirori ndetse n’amarushanwa bijyanye na siporo, akaba ari muri urwo rwego kuva tariki ya 13 kugeza kuwa 17 Werurwe 2023 u Rwanda rwakiriye inteko rusange ya 73 y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) aho yitabiriwe n’abashyitsi basaga 2000.
Ku rundi ruhande, FIFA yatangaje ko izatanga insimburamubyizi iri hagati y’asaga 250,000 Frw n’asaga 1,000,000 Frw kuri buri wese uzitabira iyi nteko. Ibi bisobanuye agatubutse abakora mu bukerarugendo n’amahoteli bazakura muri iyi nteko.
Aya mahirwe kandi yasobanuwe na Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda.
Yagize ati: “Abitabiriye iyi nteko bakenera aho gucumbika, amafunguro, ibikorwa bibaruhura ndetse na serivisi zijyanye n’ ingendo. Bivuzeko abanyarwanda bazabyungukiramo.”
Iyi nteko ya FIFA ubusanzwe ni inama ikomeye mu mukino w’amaguru, yitabirwa n’abanyamuryango ba FIFA ndetse n’ abandi banyamuryango bayo bo mu mpuzamashyirahamwe zayo ku isi yose.
Iki ni igitego cy’umutwe ku Rwanda, kuko ari umwanya wo kwerekana uburyo u Rwanda rushoboye ku ruhando mpuzamahanga ndetse, binaruha andi mahirwe yo kwakira inama iri ku rwego nk’ urwayo.




Vincent Mutijima