29-07-2026

Dore interahamwe kabombo zihishe mu Bufaransa zigomba kugezwa imbere y’ubutabera

0

Ikinyamakuru Le Monde cyashyize ahagaragara zimwe mu nterahamwe kabombo zihishe mu bufaransa aho imanza zabo zitegerezanyijwe amatsiko.

Muri izo nkoramaraso harimo Agatha Kanziga Habyarimana umugore w’umunyagitugu Habyarimana, Aloys Ntiwiragabo, Hategekimana philipe, Sosthène Munyemana, Laurent Bucyibaruta na Eugène Rwamucyo.

Si aba gusa kuko icyo kinyamakuru kivuga ko mu Bufaransa  habarizwa abarenga 100 bafitanye isano n’ibyaha bya Jenoside yaba mu buryo buziguye cyangwa butaziguye bakwiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Abandi batashyizwe ku rutonde rwa Le Monde harimo Padiri Wenceslas Munyeshyaka,  Callixte Mbarushimana, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumva, Ignace Bagilishema, Innocent Musabyimana, Innocent Bagabo, Lt. Col. Marcel Bivugabagabo, Dr Charles Twagira, Venutse Nyombayire, Manasse Bigwenzare, Pierre Tegera n’abandi.

Mu Bufaransa kandi habarizwa bamwe mu bayobozi b’agatsiko ka FDU Inkingi kashinzwe n’interahamwe zigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi bizwi ko abagize FDU batera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.

Mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wamaze kuzahuka, birakwiye ko inzego z’iki gihugu zifata iya mbere zigashyira imbaraga mu kuburanisha izi nterahamwe no gukomeza guta muri yombi abahakana banakapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi babarizwa muri icyo gihugu.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading