02-06-2023

Musana Jean Luc yiyemereye ku mugaragaro ko akorana na FDLR, FLN na RUD-Urunana!

Musana Jean Luc, insoresore yigize igihazi ikirirwa ku mizindaro ya YouTube ivuga amanjwe agamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda, yeruye ku mugaragaro avuga imikoranire ye n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR.

Byari mu kiganiro uyu Musana yakoreye ku muyoboro rutwitsi wa YouTube washinzwe na Ingabire Victoire agamije kugira ngo umufashe gukwirakwiza icengezamatwara ricamo ibice Abanyarwanda ari nako rica igikuba mu baturage.

Mu isoni nke, Musana yagize ati: “Narebye abo leta yita imitwe y’iterabwoba FDLR, FLN, RUD-Urunana mbona nta kibazo dufitanye ku buryo banyataka kuri social media, ahubwo mbafasha akazi.“

Ibi Musana yabitangaje nyuma y’uko hari hashize iminsi micye ahamagariye Abanyarwanda yita ko “bafite ubushobozi buke” kwinjira muri FDLR, iyi akaba ari gihamya ko yamaze kunywana n’interahamwe zo muri uyu mutwe w’iterabwoba.

Uyu muhungu wariye intumva yakomeje yikomanga mu gatuza ashimangira ko afitanye ”imikoranire myiza” na FDLR, umuhezanguni Ingabire Victoire, “Padiri’’ Nahimana n’abandi benshi bahora bagambiriye gusenya ibyo Abanyarwanda bagezeho.

Iyi sarigoma kandi yavuze ko ikiyita “opozisiyo’’ kigomba guhuza imbaraga nk’uko nyirabuja Ingabire akunda kubimubwira, gusa ibyo akora byose akwiye kumenya ko iyi mitwe yiyemeje gukorana nayo nta cyo izigera imugezaho.

Umulisa Carol

Leave a Reply

%d bloggers like this: