Musabyimana wa FDLR-FDU Inkingi yabuze ayo acira n’ayo amira nyuma y’uko yambitswe ubusa bose babireba!
Umumotsi w’agatsiko ka FDU-Inkingi ndetse n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR yahiye ubwoba nyuma y’uko Abanyarwanda bongeye kumenya neza uwo ari we.
Tariki ya 7 Mata 2023, nibwo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, mu mbwirwaru yatambutse kuri radiyo na televiziyo by’igihugu yakomoje ku bikorwa by’ubuhezanguni bya Musabyimana birimo kuba akoresha imbuga nkoranyambaga ubutitsa mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muhezanguni abinyujije ku muzindaro wa YouTube wa kariya gatsiko mu bwoba bwinshi, yihutiye guta ibitabapfu aho mu gihunga cyinshi aherutse kumvikana aterateranya ibinyoma bidafite umutwe n’ikibuno abeshya ko Inkotanyi zamukoreye Jenoside kuko ngo “zishe ababyeyi be.’’
Musabyimana wiriza amarira y’ingona akanahimba ibitarabayeho gusa kugira ngo apfobye anambike isura mbi ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye, ni interahamwe kabombo ndetse abo mu umuryango we barimo mushiki we bitandukanyije nawe bavuga ko ari ikirumbo cyabananiye.
Umuhezanguni Musabyimana kuva mu mwaka wa 1992 yayoboraga ibiro bikuru byari bishinzwe abanjira n’abasohoka mu gihugu; umwanya yakoresheje akandamiza Abatutsi aho yabimaga uburenganzira bwo gusohoka igihugu abashinja ko basanze Inkotanyi, abenshi yanganga ko batambuka agategeka abo bakoranaga kubafunga nyuma bakicwa.
Umumotsi Musabyimana amaraso y’abatutsi yishe akanicisha ntateze kuzamuha amahwemo, azakomeza yangare ndetse kwibwira ko yagoreka amateka bikamuhira ni ukwishuka cyane.
Icyo uyu mumotsi wa FDU na FDLR akwiye kumenya ni uko ukuboko kw’ubutabera ntaho kutagera, vuba bidatsinze azagezwa imbere y’ubutabera.
Umulisa Carol