23-09-2023

Mushiki wa Gaspard Musabyimana aramusaba kwitandukanya n’umurongo wa FDU-Inkingi

0

Umunyarwanda yavuze ko “nta rugo rubura ikigoryi”, iyi mvugo y’ikimenyabose ishyigikiwe na Mukamana Hélène mushiki wa Musabyimana Gaspard, umuhezanguni akaba n’umumotsi w’umutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi.

Mukamana yahishuye ko musaza we Musabyimana umaze igihe yihishahisha mu Bubiligi nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda bitewe n’uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yarumbiye umuryango wabo kandi ko bashavuzwa n’uburyo adasiba kwandagaza Leta y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’umuyoboro wa YouTube uzwi nka ‘Kasuku Media TV’, Mukamana yagaragaje ko atajya avugana n’uyu musaza ndetse ashimangira ko nta n’icyo amumariye; ibintu uyu mubyeyi ahuza no kuba inzu abamo yarayubakiwe na leta mu gihe musaza we wakagombye kumufasha yibereye mu bikorwa byo guharabika u Rwanda.

Mu gahinda kenshi Mukamana yahamagariye Musabyimana kuva mu buyobe maze agatahuka akaza gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda aho kurusenya. Yagize ati: “Gaspard akwiye gutaha akava mu mubyo arimo.”

Uyu Musabyimana afite imyaka 67, azwiho kuba yarasaritswe n’urwango ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside aho amaze imyaka ikabakaba 28 aharabika u Rwanda abinyujije mu bitabo yandika no mu biganiro byuje urwango anyuza ku muzindaro wa FDU-Inkingi.

Musabyimana ni muntu ki?

Uyu musaza usaziye ubusa ku ngoma y’umunyagitugu Habyarimana yari umukozi mu biro byari bishinzwe ubutasi n’iperereza, yatorokeye ubutabera bw’u Rwanda mu Bubiligi maze anabona ubwenegihugu bw’icyo gihugu binyuze mu manyanga.

Akigera mu Bubiligi, Musabyimana yashinze akabari yise “Ku ryinyo Bar”, abakiliya b’imena b’ako kabari bari interahamwe zihishe hirya no hino muri icyo gihugu aho zahuriraga ku icupa ari nako zikubita urutoki ku rundi zitotombera kuba RPA/F-Inkotanyi yarazikomye mu nkokora maze ihagarika Jenoside zagizemo uruhare.

Gusa bisobanurwa ko byarangiye kariya kabari gahombeye Musabyimana bituma yimurira umuvuno kuri murandasi aho yatangije igitangazamakuru rutwitsi akoresha mu gucamo ibice Abanyarwanda.

Mu mwaka wa 2007 uyu mugabo yabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwaregwagamo interahamwe kabombo Major Ntuyahaga.

Magingo aya Musabyimana yashyize imbaraga n’ubwenge buke asigaranye mu gukwirakwiza urwango abinyujije mu biganiro akora buri munsi ku muzindaro wa FDU-Inkingi aho bisobanurwa ko uyu mutwe w’iterabwoba hari udufaranga umuha kugira ngo akwirakwize icengezamatwara ryawo k’u Rwanda.

Musabyimana ashatse yakumvira impanuro za mushiki we!

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: