Ingabire Victoire akwiye gusubizwa muri gereza – Dore Impamvu!

Ingabire Victoire akwiye gusubizwa muri gereza – Dore Impamvu!
Abantu mu ngeri zinyuranye bakomeje gusaba inzego zifite ubutabera mu nshingano gusubiza Ingabire Victoire Umuhoza muri gereza nyuma yo kuyivamo adasoje igihano cy’imyaka 15 yari yarahawe bitewe n’imbabazi yasabye kandi agahabwa n’umukuru w’igihugu mu mwaka wa 2018.
Abasabira Ingabire gusubizwa muri gereza babihuza no kuba akomeje guhonyora imbabazi z’umukuru w’igihugu aho adasiba gusubiramo ibyaha byari byatumye ahungwa.
Ibyo byaha birimo gushishikariza rubanda kugumuka kuri Leta, gushinga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibyifuzo byo kuba Ingabire yasubizwa muri gereza byongeye kuba byinshi nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru kirangiye Perezida Kagame ahishuriye ko Ingabire ari mu buzima bwo hanze ya gereza kandi yakabaye afunzwe.
Perezida Kagame yasubiza umunyamakuru wa BBC wari umubajije ku birego bidafite icyo bishingiyeho bikunze kuzamurwa n’abanzi b’u Rwanda ko ngo u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu aho ngo hari abantu bafungwa bazizwa ubusa n’ibindi.
Perezida Kagame yasubije uriya munyamakuru ko nta muntu n’umwe mu Rwanda uri muri gereza atarakwiye kujyamo ashimangira ahubwo ko hari abantu bari hanze nka Ingabire Victoire bagakwiye kuba bari muri gereza.
Ibisubizo byahawe uyu munyamakuru wa BBC abenshi batanatinye kuvuga ko yagize ijoro ribi kuko yasebeye imbere y’Isi yose, byanatumye abantu benshi bemeza ko igihe kinageze ngo Ingabire asubizwe muri gereza kurangiza ibihano yari yahawe kuko yanze kuva ku izima agaragaza ko imbabazi yahawe kuri we ntacyo zivuze.
Bimwe mu bimenyetso simusiga byerekana ko Ingabire akwiye kongera kugororwa ni nk’uko mu mwaka wa 2019 nyuma y’amezi macye ahawe imbabazi uyu mugore yahise yirukankira mu karere ka Kirehe aho yakoresheje inama itemewe yitaga iyo gushaka abayoboke b’ishyaka rye ritanditswe ndetse ritanemewe.
Aha uyu mugore yahaye abantu amafaranga maze abatumira mu nama yategetse ko yitabirwa n’abahutu gusa ndetse n’abahoze muri Ex-FAR, n’ubwo iyi nama yahise iburizwamo ibyo Ingabire yari yateguye byari ibyaha byagombaga no kumufungisha.
Uyu mugore kandi yagize uruhare mu bitero byahitanye abantu bagera kuri 14 mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze nyuma y’ibitero bagabweho n’umutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana usanzwe ubarizwamo ingirwashyaka rye ryitwa FDU-inkingi, ibyo nabyo ni ibyaha yagakwiye kuba arimo kubazwa.
Hari n’ibindi byaha uyu mugore agikomeje gukora birimo n’aho usanga ashuka abantu akabagira abayoboke be yarangiza kubohereza mu mashyamba ya Kongo ubundi akajya kuri za YouTube n’ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga akiriza amarira y’ingona avuga ko “bashimuswe na Leta ndetse banaburiwe irengero.”
Igihe kirageze ngo Ingabire Victoire asubizwe mu munyururu kuko abanyarwanda ntibifuza gukomeza kubona umunyabyaha nkawe yidegembya abeshya Isi.
Mugenzi Félix