05-10-2023

Urukundo Ingabire akunda gereza rwatumye ayitiranya na “CHOGM”!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye guhabwa inkwenene ubwo yatangarizaga  BBC “Gahuza” ko yifuza ko minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yasura gereza zo mu Rwanda.

Ibyo Ingabire yabivuze mu gihe Johnson ari mu Rwanda aho we ndetse n’abandi banyacyubahiro banyuranye bitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) iri kubera mu Rwanda.

Amagambo ya Ingabire  afitanye isano n’ubukangurambaga yari amazemo imimsi aho yirirwaga avuza induru mu bitangazamakuru binyuranye asaba ko u Rwanda rutakwakira iriya nama.

Mu kuvuga ibyo, uyu mugore wihebeye ivangura n’ubuhenzanguni yabeshyaga ko ngo u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu aho ngo imfungwa n’abagororwa “babayeho nabi” ndetse ko “bakorerwa iyicarubozo”.

Gusa urusaku rw’uyu mugore nta gaciro rwahawe cyane ko inama yarwanyaga ubu irimbanyije ndetse n’abayitabiriye bose bakomeje gushima u Rwanda uburyo rwita ku baturage barwo bose.

Inyangabirama Victoire “akwiye kumenya ko CHOGM itigirwamo icengezamatwara ridafite icyo rishingiyeho,” nk’uko byagarutsweho n’umwe mu basesenguzi baganiriye na MY250TV.

Uyu muhezanguni usanzwe yarashyize imbere kwangisha u Rwanda abanyamahanga, amaze iminsi yiyita ngo aratabariza abagororwa bari mu magereza, ni mugihe kandi abakoranaga nawe barimo Hakuzimana Abdul Rashid baherute gutangaza ko muri gereza bameze neza nta kibazo.

Ingabire ashaka kwinjiza Minisitiri Johnson mu icengezamatwara rye mu gihe uyu muyobozi we ejo hashije yahamirije televiziyo ya Channel 4 ko u Rwanda ari intagarugero mu kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Umuhezanguni Victoire Ingabire, niba akunda gereza akwiye kubivuga inzego zibishinzwe zikamushakiramo icyumba kikamubera ubuturo akiberayo agatunga agatunganirwa!

Umulisa Carol

About Author

Leave a Reply

%d bloggers like this: