06-12-2023

“Padiri” Nahimana inzara imugeze ku buce none atangiye gutuburira abiyita impunzi!

0

Nahimana Thomas yongeye kugaragara mu bushukanyi bwambura ubwo yatangazaga ko yakoze urwandiko rw’inzira (passport) ngo rugenewe abo yita impunzi z’abanyarwanda akaba azajya arugurisha amadolari 150.

Uyu mugabo ugiye kumara imyaka 20 yihishashisha mu Bufaransa, yambuwe impeta z’igipadiri kubera ibyaha binyuranye birimo ubushukanyi bwambura, ubujura yakoreye diyosezi gatolika ya Cyangugu, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubusambanyi n’ibindi.

Nyuma yo kubura epfo na ruguru uyu Nahimana yashinze icyitwa “Guverinoma ikorera mu buhungiro” kirimo abanyabyaha bagenzi be aho birirwa ku mbuga nkoranyambaga bahindanya ubuyobozi bw’u Rwanda bitwikiriye iyo ngirwa-guverinoma ikorera mu cyuka.

Umutekamutwe Nahimana aherutse gutungura benshi ubwo yavugaga ko ashaka gucungura “impunzi z’abanyarwanda” aziha urwandiko rw’inzira cyane ko ngo “aho ziba hose nta byangombwa zigira.”

N’ubwo abenshi babifashe nk’ibintu bisanzwe ndetse abenshi bakamuseka, mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga ibyo Nahimana yakoze ni icyaha gihanirwa n’amategeko cyane urwandiko rw’inzira ubusanzwe rutangwa n’igihugu.

Gusa Nahimana abikora abizi ko bitemewe cyane ko aba agamije kwishakira indonke mu bamukurikirana by’umwihariko mu icengezamatwara anyuza ku muzindaro we wa YouTube.

Si ubwa mbere Nahimana agaragaweho ibikorwa by’ubutekamitwe n’ubujura dore ko n’ubwo yahungaga igihugu yari amaze kwiba amafaranga atari macye mu kigo cy’imari cya diyoseze gaturika ya Cyangugu.

Ku rundi ruhande, uyu mutekamitwe yirirwa asoroma amafaranga mu bamukurikira buhumyi kuri wa muzindaro we wa YouTube aho aba ababwira ko ngo ayo mafaranga ari ayo gutera inkunga ibikorwa by’iyi vuvuzela ye.

Abasesenguzi benshi bibaza icyo Nahimana akoresha amafaranga akura mu bikorwa by’amahugu yirirwamo cyane ko atanayafashisha abana be yasize abyaraguye aho ahubwo abagore yabyayeho birirwa bamusaba indezo ariko akabima amatwi.

Ikindi gitangaje ni uko ibigarasha n’interahamwe bakomeje kwamagana uyu mutekamitwe ndetse bakanasaba bagenzi babo kumwima amatwi no kudaha agaciro ibikorwa arimo, ibi nabyo bigaragaza ko abiyita ko barwanya u Rwanda bakomeje kubirwaniramo.

Nahimana akwiye kumenya ko ubutekamitwe arimo gukorana na bagenzi be bibumbiye mu kiryabarezi cye bizabapfubana dore ko ibyo barimo gukora ari ibyaha bihanwa n’amategeko y’ibihugu bihishemo.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

%d