Ingabire Victoire akomeje gushimangira ko atigeze “aca ukubiri” n’iterabwoba
Umuhezanguni Ingabire Victoire akomeje kugaragaza mu buryo bweruye ko agikorana bya hafi n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba rizwi nka “P4” n’ubwo yigeze kuyobya uburari ko baciye ukubiri.
Mu mwaka wa 2019 nibwo uyu Ingabire yatangaje ko yitandukanyije na FDU-Inkingi yari abereye umuyobozi, nyuma yo kumenya ko icyitwaga “P5” cyaje guhinduka “P4” iyi FDU ibarizwamo Loni yagishyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Hirya ya FDU-Inkingi, “P4” ubu igizwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa, PS-Imberakuri ya Ntaganda Bernard, PC amahoro ndetse na PDP Imanzi. Ibyo Ingabire amaze imyaka itatu akora bishimangira ko atigeze yitandukanya n’iryo huriro ry’imitwe w’iterabwoba.
Nk’urugero, ni aho nyuma y’uko Ingabire asuwe na bamwe mu badepite bo mu Bwongereza iwe murugo mu ntangiriro z’iki cyumweru, kwihishira byamunaniye maze yihutira kwishimira icyo gikorwa hamwe n’abamotsi ba “P4” binyuze ku muzindaro wa ‘Radio itahuka’ usanzwe ukoreshwa na RNC.
Ni mu gihe kandi uyu mugore wiyeguriye iterabwoba n’amacakubiri yari aherutse gusohora inyandikora yateguranye na bagenzi be bo muri “P4” aho mu soni nke basabaga imishyikirano Leta y’u Rwanda.
Umwe mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda waganiriye na MY250TV yagize ati: “Ingabire ni nk’akabaye icwende katajya gacya; inzego zibifite mu nshingano zikwiye kumwigaho cyane ko bigaragarira buri wese ko atigeze yitandukanya n’ibikorwa by’iterabwoba.”
Gukorana n’imitwe y’iterabwoba si bishya kuri Ingabire cyane ko no mu mwaka wa 2011 byavumbuwe ko yakoranaga bya hafi na FDLR hagamijwe kugirira nabi ubuyobozi bw’u Rwanda no kubiba amacakubiri; ibyaha yahamijwe ndetse akatirwa gufungwa imyaka 15.
Gusa nyuma yo gutakambira umukuru w’igihugu inshuro zitabarika amusaba kubabarirwa, Ingabire yahawe imbabazi mu mwaka wa 2018 ndetse aniyemeza “guhinduka” no gufatanya n’abandi banyarwanda “bubaka igihugu”, ariko ibyo uwo mugore yavuze byari ibinyoma cyane ko atigeze ahinduka.
Birakwiye ko Ingabire yamburwa imbabazi yahawe cyane ko ako atigeze ahagarika ibyaha byari byatumye afungwa.
Mugenzi Félix