Kongo: Ubutegetsi bwashyizeho igihembo cy’amamiliyoni ku muntu uzica umututsi uri muri guverinoma

Abategetsi ba Kongo bashyizeho igihembo cy’amafaranga arenga miliyoni 15 z’amanyarwanda ku muntu wese uzica abatutsi bari mu myanya ikomeye muri guverinoma y’iki gihugu.
Hamaze gutangwa urutonde rw’abatutsi 10 bagomba kwicwa, uru rutonde rukomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi bije byiyongera ku bindi bimenyetso bimaze iminsi byerekana ubukangurambaga bukomeje bugamije gukangurira abandi bakongomani gukorera Jenoside Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na “Front Populaire du Salut”, rimwe mu mashyaka ya politiki afite ubufatanye bwa hafi na Perezida Tshisekedi banahuriye k’ukurwanya u Rwanda ndetse n’umuntu wese ufitanye isano na rwo, urwo rutonde rugizwe n’abaturage b’Abatutsi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bafite imyanya ikomeye muri guverinoma, mu ngabo, no muri Sena.
Imvugo n’ibikorwa bihembera ishyirwa mu bikorwa rya jenoside y’Abatutsi bo muri Kongo zaje mu gihe n’ubundi abaturage benshi b’abatutsi bo muri congo bamaze kwicwa, ndetse hari n’imvugo zibiba urwango zavuzwe na Perezida Tshisekedi n’abambari be; ikintu urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ruherereye i La Haye (ICC) rwakabaye rwaratangiye gukoraho iperereza.
Perezida wa Kongo, Felix Tshisekedi ubwe mu byumweru bibiri bishize, yavuze yeruye ati: “U Rwanda rurashaka kwigarurira igihugu cyacu gikungahaye kuri zahabu, coltan, na cobalt kugirango ibikoreshe ku nyungu zayo.”
Ibi Tshisekedi yabitangaje nyuma y’intambara imaze iminsi ishyamiranya igisirikare cye ndetse n’inyeshyamba z’abakongomani bavuga ikinyarwanda za M23. Aya magambo ye yakurikiwe n’yicwa ry’abakongomani bavuga ikinyarwanda mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru no muri Maniema.
Muri iyi nkundura yo kumarira ku icumu Abatutsi bo muri Kongo, Tshisekedi kandi yashyizeho umutwe w’ingabo witwa “Brigade Spéciale de l’UDPS” uyobowe n’ishyaka rye rya UDPS.
Insoresore zigize uyu mutwe mushya, zitwaza imihoro, amacumu,inyundo n’izindi ntwaro za kinyamaswa, bakuzura mu mihanda bagenda batera ubwoba ndetse banica abakongomani b’Abatutsi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Amahanga akwiye kwihutira guhagarika iyi jenoside ndetse akanafatatira ibihano bikomeye abayobozi bakuru ba Kongo n’abo bafatanyije.
Umulisa Carol