Kongo: Tshisekedi yananiwe gukemura ibibazo by’umutekano ahitamo kubyegeka k’u Rwanda mu kuyobya uburari

Abategetsi ba Leta ya Kongo bakomeje kwiriza amarira y’ingona bavuga ko u Rwanda rufasha umutwe w’abarwanyi wa M23; ibintu u Rwanda rudasiba kwamagana ahubwo rukagira inama Kongo yo gucyemura ibibazo ifitanye n’uwo mutwe.
Hashize imyaka myinshi Kongo yarananiwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki guhugu bitewe n’uko iki gihugu cyamuzwe cyane na ruswa, imiyoborere mibi ndetse no kutita ku baturage bacyo, hiyongeraho kandi n’uko igisirikare cy’icyo gihugu nacyo kidashoboye dore ko cyamuzwe na ruswa.
Abayobozi ba Kongo guhera Perezida Felix Tshiskedi bose bazi neza ko bananiwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu, gusa magingo aya bakomeje icengezamatwara ryo kuvuga ko ngo umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda badatinya no kuvuka ko “Rwanda ari rwo rwabateye!”
Mugihe mu burasirazuba bwa Kongo habarirwa imitwe yitwaje intwaro irenga ijana harimo na FDLR, umutwe w’interahamwe zasize zihekuye u Rwanda, abategetsi b’iki gihugu ibyo byose babirengaho maze bagashinja u Rwanda ibintu byerekana ko urugamba rwabananiye ahubwo ibyo barimo ari amaburakindi.
Mu minsi ishize Umuryango w’abibumbye watangaje ko nta bimenyetso bihari byerekana ko u Rwanda rufasha M23 ni mu gihe abategetsi ba Kongo bo bakomeza kuvuga ko uyu mutwe ufite ibikoresho bihambaye ndetse n’intwaro zikomeye.
Abavuga ibyo birengaza ko M23 iyo ifashe ibirindiro by’ingabo za Kongo (FARDC) isigarana intwaro zabo n’ibikoresho, ikindi kandi ni uko M23 yatangaje ko ababaha intwaro ari ingabo za Kongo zizibagurishaho.
Ikindi kibazo giteye inkeke ni amambo y’urwango no kwica abakongomani bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi, ibintu imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeje kubyamaganira kure.
Ubwo yatangaga imbwirwa ruhame kuri uyu wa 30 kamena, Perezida Tshisekedi yashinje u Rwanda kuba “rwarateye Kongo”; ibi akaba ari ikinyoma cyambaye ubusa nk’uko u Rwanda rutahwemye kubigaragaza.
Uyu mugabo kandi muri iriya mbwirwaruhame ntiyigeza akomoza ku rwango n’amagambo ahembera jenoside akomeje kuvugwa n’abanyepolitiki bo mu ishyaka rye, UDPS ndetse n’abandi bakorera mu kwaha kwe.
N’ubwo bwose Tshisekedi yiriza ayingona ntawe uyobewe ko igisirikare cye cyamaze kwihuza na FDLR mu gihe nyamara cyakabaye cyirwanya uyu mutwe w’iterabwoba.
Mugenzi Félix