25-05-2026

Ingabire bamuhaye Butamwa yiyongereraho na Ngenda, none biramugarutse atangiye kwiriza ay’ ingona.

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire yongeye kwiriza avuga ko leta y’u Rwanda yanze ko ajya gusura umugabo we avuga ko arwaye bikomeye, nyamara yirengagije ko agifite ubusembwa nk’umuntu wafunguwe ku mbabazi ndetse hari n’ibyo atujuje amaze kubabarirwa.

Mu kiganiro uyu muhezanguni Ingabire yakoreye kuri umwe mu mizindaro ye ya Youtube yashinze witwa Umwenegihugu, uyu mugore w’isoni nke utanagira ukwicuza, yumvikanye anenga byinshi leta y’u Rwanda nkuko asanzwe abigenza, ariko by’umwihariko azanamo ingingo yo kwiriza avuga ko ”yimwe uburenganzira bwo gusohoka igihugu ndetse no gusura umugabo we avuga ko amaze igihe arwaye.”

Iyaba Ingabire Victoire yaricujije akitwara neza nk’uko yabyiyemeje yandika ibaruwa isaba imbabazi Perezida wa Repubulika, ntiyari kuba akiriwa yiriza amarira y’ ingona. Uyu muhezanguni ibyaha yakoze byagiye bigenda byiyongera kuva yahabwa imbabazi, none atangiye kubona nta kizere afite ko ubusembwa buzamuvaho.

Kimwe mu mpamvu zizwi kandi zidashobora gutuma uyu mugore akurwaho ubusemba, ni uko nawe ubwe abizi neza ko kuva yafungurwa atigeze na rimwe yitwara nk’umuntu wasabye imbabazi ndetse ko nyuma yo guhabwa imbabazi akanafungurwa atigeze ahagarika gukora ibyaha byatumye afungwa.

Aya marira y’ingona ya Ingabire Victoire yo kwerekana ko akunze umugabo we bije nyuma y’aho bimenyekanye ko ibye n’umugabo we byarangiye kuko uyu mugabo bivugwa ko yifitiye undi mugore.

Umwe mu bakunzi ba MY250TV yagize ati: Ubu nyuma y’imyaka igera kuri 13 Ingabire ataye umugabo we akanamutana n’abana bato nibwo yibutse umugabo? Icyamuzanye mu Rwanda nicyo cyari kimufitiye akamaro kurenza umuryango we, cyane ko yazanywe no guhagararira FDU-FDLR mu Rwanda no kuyivuganira, ari n’ako akwiza amacakubiri mu Banyarwanda

Yongeyeho ati: Ingabire iyo aba akunda umugabo we n’umuryango we ntiyari kubasimbuza politiki ye y’urwango n’amacakubiri yatumye abata akaza mu Rwanda kuyikwirakwiza.

Indashima Ingabire akwiye kumenya ko urwishigishiye arusoma. Nareke kwirirwa ata ibitabapfu. Byongeye akwiye kumenya ko ibye bizwi ndetse nta munyarwanda n’umwe uzigera ugwa mu mutego we mutindi.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading