Congo ikwiye kureka politike y’ itoteza n’irondamoko ahubwo ikishakamo igisubizo kirambye
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto agaragaza imyigaragambyo iheruka kubera mu gihugu cy’Ubufaransa ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa aho abanyekongo bigaragambyaga bavuga ko “banze imikino y’uyu muryango mu gihugu cya Congo.”
Mu mafoto bagaragarizaga urwango abanyarwanda barimo Mushikiwaba Louise usanzwe uyobora uyu muryango. Ndetse n’ ubuyobozi bw’ u Rwanda. Mu bigaragara, icyari kigambiriwe ni ugukomeza umuvuno ugaragaza urwango ubutegetsi bwa Tshisekedi bufitiye u Rwanda n’ ubuyobozi bwarwo. Bene ibi bikorwa by’urugomo biba bishyigikiwe ahanini n’ubutegetsi bwa Tshisekedi aho bukunze gushishikariza abaturage kwigaragambya mu ishusho yo gukunda igihugu.
Ni kenshi kandi Repubulika iharanira Demokorasi ya Congo yagiye ishyigikira ibikorwa byo gukandamiza ubwoko bw’abatutsi muri iki gihugu, aho itahwemye no kubishimangira mu mbwirwaruhame zitangwa n’abayobozi b’ igihugu cya Congo; aho bagaragaza urwango rukomeye, bereka abaturage banabashishikariza kwanga abanyarwanda bavuga ikinyarwanda bari mu bwoko bw’abatutsi. Ibi bikorwa by’ubu butegetsi ni bimwe bituma abanyecongo bo mu bwoko bw’abatutsi bacunaguzwa ndetse bakanicwa mu gihugu cyabo, ibintu bikorwa ubuyobozi burebera.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bumaze kwerekana ko bwananiwe kuyobora igihugu, aho muri Congo, ubu habarizwa imitwe igeze muri 266 yitwaje intwaro, iri ku isonga kubiteza umutekano mucye. Gusa byakomeje kwirengangizwa buri gihe ahubwo byose bigashyirwa ku bwoko bw’ abatutsi bo muri icyo gihugu, nkaho aribo shingiro ry’ibibazo igihugu gifite.
Congo ntabwo ibona ikibazo mu gucumbikira iyo mitwe yose y’iterabwoba ahubwo ibona ikibazo mu kubaho kw’abatutsi, aho usanga ubwo baba bicwa ku mugaragaro nta kintu iyi leta ibikoraho na kimwe.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikwiye kumenya ko politike y’ amoko ntaho yabageza ahubwo ibibazo ifite ariyo yabyizaniye kandi inabifitiye umuti mu biganza byayo.
Linda Mukobwajana