Icyapa cy’uko Ndagijimana JMV ari igisambo kimuri ku gahanga, ntigiteze gusibangana
Nyuma y’aho isi yose imenyeye ko Ndagijimana JMV ari umujura ndetse n’aho aciye benshi bamuryanira inzara bati dore cya gisambo ruharwa Ndagijimana, yanditse ibaruwa yuzuyemo ibinyoma no guta ibitabapfu yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda ibintu abenshi bemeza ko ari ukubura amahwemo kubera icyaha yakoze.
Nyuma y’ ukwezi Inama Nkuru y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35 ibaye, byagaragaye ko nyuma yuko havuzwe umuminisitiri wasahuye igihugu, iki gisambo cyabuze amahoro.
Niko guherako cyandika ibaruwa idafite epfo na ruguru yuzuye kugaragurika agaragaza ko nta rukiko rwamuhamije ko yibye amafaranga ashinjwa, ko akwiriye kwitwa umwere.
Uyu mujura ariko yirengagiza ko igihe yibaga aya mafaranga isi yamubonaga. Ibinyamakuru ku isi yose byagaragaje ubugwari bwe. Aha twavuga nk’ ikinyamakuru “The New York Times” cyamwanditseho inkuru y’ ubujura bwe ku itariki 19 Ukwakira 1994.
Uyu Ndagijimana yavuye mu Rwanda yibye amafaranga 200,000$ yari yahawe nk’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ngo azahure ibikorwa bya za amabasade z’u Rwanda nyuma gato y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa kigayitse cy’ubujura cyamubujije gusubira mu gihugu cyamubyaye, ahubwo yirirwa yihishahisha mu Bufaransa, aho adasiba kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ahakana ndetse apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho by’umwihariko azwiho kwifatanya n’udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri batifuriza ineza u Rwanda n’Abanyarwanda.
Burya ngo nta mahoro y’ umunyabyaha. Ubujura bw’uyu musaza w’ imyaka 72 bwamushoye no mu bikorwa by’ubugwari kuko nyuma yuko amafaranga yibye yaramaze kumushirana, yatangiye gukorana n’ Interahamwe yari yiyegereje ngo bakomeze kurwanya u Rwanda bakwiza ibinyoma no guhakana Jenoside. Ibyo byari ukugirango bigarurire abazungu no kubakuramo amafaranga. Ibi nabyo byaje kumupfubana, ndetse n’ibitabo yanditse bipfobya bikanahakana Jenoside byabuze abasomyi n’abaguzi.
Umwe mu bakunzi ba MY250TV yagize ati: “uyu musaza arimo arasaza imigeri. Isura yayangije ku manywa y’ ihangu. Ni ahame hamwe isi imwote.” Yongera yungamo ati: “Icyakora gutukana bya gishumba byo arabishoboye ariko, yibwira ko aho ari adashobora kuhava ngo aze aryozwe ibyo yasize akoze ariko iminsi y’ umujura irabaze, ejo ashobora kwisanga I Kigali.”
Iki gisambo ruharwa gikwiye kumenya ko ibyo kirimo ari amatakirangoyi ndetse bitazigera bisibanganya icyapa cy’uko ari ruharwa.
Mugenzi Felix