Site icon MY250TV

Aho umuryango wa FPR ugejeje Abanyarwanda harivugira, kubihakana ni ukwinangira umutima

Imyaka 35 irashize, Umuryango wa FPR-Inkotanyi ubonye izuba. Imyaka kandi 29 irashize Abanyarwanda barya ku mbuto z’ ubuyobozi bwiza bwa FPR Inkotanyi, nyuma yaho ihagarakiye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ikanakuraho ubuyobozi bwari bwaramunzwe na politike y’irondamoko.

Ubuyobozi bwiza FPR-Inkotanyi yagejeje ndetse inakomeje kugeza ku baturage ibikora iha agaciro intego-remezo zayo 9 zigizwe no kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda; Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu; Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi; Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu; Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye na byo; Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage; Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi; Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane; no Kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Izi ntego zose za FPR ntizagerwaho hatabayeho kugendera ku mahame yayo remezo agizwe no gukunda igihugu, kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari, gukora cyane, kwirinda kuzarira, kurangwa n’imikorere mpinduramatwara, guhora ushaka ibisubizo, kwirinda inda nini, ubusambo n’umururumba.

FPR-Inkotanyi nka moteri y’igihugu igendeye kuri aya mahame-remezo yayo yagejeje abanyarwanda ku iterambere rirenze uko abantu babitekerezaga. Ibi bigenderwa k’ukuba Umuryango FPR warabashije kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igacyura impunzi zose zageraga kuri miliyoni 3 ndetse ikanita bikomeye ku mibereho myiza n’iterambere by’Abanyarwanda.

Soma: Uburyo RPF-Inkotanyi yavanye u Rwanda ibuzimu ikarushyira ibuntu

Ibyo FPR Inkotanyi ikora birigaragaza gusa hari inyangabirama zahoze mu muryango FPR ariko ibikorwa by’ubusambo no gushyira inyungu zabo imbere y’iza abaturage bigatuma batayimaramo kabiri ubu bakaba barahungiye ubutabera mu mahanga, bagiye bishuka ko ntacyo FPR izageraho badahari aribyo bituma bahora bayisiga icyasha uko bahumetse.

Hari uwitwa Rudasingwa Theogene, wigeze kuba mu bayobozi bakuru b’ Umuryango wa FPR, iteka uhora ugaragaza ko ntacyo FPR yamariye Abanyarwanda, ndetse yewe unikomanga mu gatuza ko uwamuha manda imwe yakora ibyo FPR yakoze mu myaka 29 ishize.

Nyamara iyi nyangabirama umwanya yahawe wo gukorera Abanyarwanda nk’ umunyamuryango wa FPR yatezutse ku mahame remezo y’ umuryango  maze yishora mu bujura n’ ubusambo bukabije.

FPR Inkotanyi irangajwe imbere n’ ubuyobozi bwayo bwiza n’ umuco wo gukorera abaturage ikomeje imihigo. Izakomeza ikorere abaturage ititaye ku nyangabirama zananiwe kurangwa n’ ubunyangamugayo ubwo zabaga mu muryango, zigishaka guhindura ubusa iterambere ry’ Abanyarwanda.

Muvunyi Barthazal

Exit mobile version