28-07-2026

Abanyepolitike ba Congo bakwiye kureka politike z’ urwango zibeshya ko u Rwanda ari rwo ntandaro y’ibibazo bya Congo

0

Uko imyaka igenda ishira niko bigaragara ko umunyekongo wese ushaka kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agomba kwitwaza iturufu yangisha abanyekongo u Rwanda, kugirango agirirwe icyizere. Ibi kandi bikomeje gushimangirwa mu gihe igihugu cya Congo kigana mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka mu kwezi ku ukuboza.

Mu gitondo cy’icyumweru gishize I kinshasa, Martin Fayulu uri muri ruhande rwa opozisiyo muri iki gihugu yahamagariye abaturage ba Kinshasa kugira uruhare rukomeye mu rugendo ruteganyijwe taliki ya 13 Gicurasi 2023, rwiswe urwo “kwamagana Kagame.” Ibi bigaragaza ko Martin Fayulu ari kwitwaza u Rwanda kugirango arebe ko yatsinda igitego cya politike.

Si Martin Fayulu gusa kuko na Perezida Tshisekedi wagiye anagarukwaho kenshi n’abaturage ayoboye ko ntacyo yabagejejeho mu gihe amaze ku butegetsi, aho bagiye banamusaba ko bibaye ngombwa yakwegura. Tshisekedi yakunze kwegeka ibibazo bye ku Rwanda ibintu byagiye bimupfubana kuko, byagaragaye ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’imiyoborere ye itaragize icyo imarira Abanyekongo.

Hari n’abandi ba Perezida barimo nka Desiré Kabila, bagiye bayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakunze kwikoma u Rwanda ko rubateza impagarara kandi mu by’ukuri ari ukugirango bagirirwe icyizere n’abanyekongo kuko bamaze kubaremamo urwango ku Rwanda.

Igihe cyose ibi bikorwa bya politike bigaragariza urwango u Rwanda n’ Abanyarwanda, nta musaruro byigeze bitanga ku ruhande rwa Congo. Ahubwo byakomeje kuba intandaro yo guhunga inshingano ku bayobozi ba Congo.

U Rwanda ntaho ruhuriye n’imiyoborere ya Congo ku buryo rwaba urwitwazo rwa buri wese ushaka kuyobora Congo. Abanyekongo nabo bakwiye guhumuka bakantagira aba batekamitwe b’abanyepolitike bakomeje kubakinga ibikarito mu maso.

Linda Mukobwajana

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading