Ingabire Victoire yivanga amasaka n’amasakaramentu ngo yite FDLR impunzi
Inama ya 11 ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro, Umutekano n’ Ubutwererane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’ Ibiyaga Bigari iherutse guteranira mu gihugu cy’ U Burundi, yagaragaje ko umutekano w’Akarere k’ ibiyaga bigari ugifite ikibazo cy’ imitwe yitajwe intwaro idakomoka mu gihugu cya RDC.
Muri iyo mitwe hagarutswe kuri FDLR, umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jenoside ukiba mu mashyamba ya Congo, ndetse ukomeje kwifatanya n’igisirikare cya Congo mu bitero igaba ku mutwe wa M23.
Iteka iyo hateranye bene izi nama zigaragaza ko FDLR ari ikibazo mu Karere, umuhezanguni Ingabire Victoire atangira imivuno ye yo gutagatifuza uyu mutwe ugifite intego yo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ikagarura imitegekere ya “Hutu pawa.”
Kuri ubu, uyu mugore w’ igihazi uri no mubashinze ingirwashya FDU-Inkingi ryuzuyemo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagiye ku muzindaro we, maze si ugutagatifuza FDLR yiva inyuma. Yagize ati “FDLR ni impunzi zikeneye gutaha.”
Aya mayeri yo kwambika umutwe wa FDLR umwambaro w’impunzi atera kwibaza niba hari aho impunzi z’ Abanyarwanda zabujijwe gutaha kugeza aho zifata intwaro ukahabura.
Nyamara ikihishe inyuma y’aya mayeri kizwi ko ari ugukomeza gutegura umugambi wo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda biciye muri FDLR.
Nta mpunzi yitwa FDLR ibaho. Ibi bisobanurwa na gahunda ya leta y’ ubumwe ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hashyizwe imbaraga mu gucyura impunzi ndetse abarenga miliyoni eshatu bakagaruka mu gihugu.
Mu mwaka wa 2018, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ryavanyeho Abanyarwanda sitati y’ubuhunzi kuko ryasanze mu Rwanda hari amahoro. Ndetse u Rwanda rwakomeje kwakira ushaka gutaha hanashyirwaho uburyo bunoze bwo kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Abarwanyi b’umutwe wa FDLR banze gushyira intwaro hasi ngo batahe ahubwo bakomeza guhungabanya umutekano w’ u Rwanda, ari nayo mpamvu ibihugu bigikomeje guhuriza hamwe imbaraga ngo bihashye uyu mutwe.
Umuhezanguni Victoire ugishaka kuyobya uburari ku FDLR, akwiye kumenya ko umutwe wa FDLR ari ikibazo gikomereye Akarere muri rusange, ndetse ugomba kurwanywa. Naho ibyo kuwushyigikira akwiye kubireka bitara muta mu rwobo.