Abanyekongo ntibakwiye guhembera intambara kuko bafite isomo rihagije ry’uko isenya itubaka
Ku mbuga nkoranyambaga kenshi hakunze kugaragara abanyepolitiki b’igihugu cya Congo berekana ko bifuza ko u Rwanda na Congo bajya mu ntambara nk’umuti wo gukemura ibibazo Congo ifite by’ imbere mu gihugu.
Abasesenguzi ba politike by’umwihariko mu biyaga bigari ni kenshi bagiye bagaragaza ko ikibazo cya Congo gikwiye guhabwa inzira ya dipolomasi kugirango umutekano ugaruke mu karere ndetse hakubahirizwa amasezerano y’ amahoro yasinywe haba I Luanda ndetse na Nairobi.
Ibi ariko siko guverinoma ya Congo ibibona, kuko kugeza ubu ntago kubahiriza amasezerano, ari ikintu ubutegetsi bwa Tshisekedi bukozwa.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwadukiriye umuvuno wo kwereka abo iyoboye ko u Rwanda arirwo mwanzi wa mbere bafite bityo bakwiye gushyira hamwe bakamurwanya kandi bivuye inyuma, ibintu byatumye abanyekongo bakomeza kurangwa n’ imvugo z’urwango zibasira abanyekongo bo mu bwoko bw’ abatutsi.
Ibyo byose bikorwa Congo yirengagije ko nta na rimwe intambara izakiza ibibazo ifite imbere mu gihugu birimo: imitwe yitwaje intwaro kuri ubu igeze kuri 266 yagize Congo uburibatiro (aho iyi mitwe inica abaturage), abayobozi batitaye ku baturage, uburezi budafite ireme ndetse n’ibindi byinshi.
Abazi intambara bemeze ko ibyo yangiza ari byinshi kurusha ibyo ikiza. Gusa ku gihugu cya Congo intambara ntikwiye kuba no mu bitekerezo kuko n’ ubusanzwe, uburasirazuba bw’ iki gihugu ni zo ziberamo. Igikwiye na none si uguhembera intambara n’ igihugu gituranyi cy’ u Rwanda, ahubwo ikwiye gushakira ibisubizo igihugu gifite harimo no kurandura imitwe igiteza imidugararo muri iki gihugu.
Linda Mukobwajana