09-05-2026

Twagiramungu Rukokoma mu kuyobya uburari k’ ubugizi bwa nabi bwa FDLR

0

Ku mbuga nkoranyambaga haherutse kugaragara amashusho, inyeshyamba za FDLR zica inka z’ abaturage bo mu majyaruguru ya Kivu. Ni mu gihe kandi Inama ya 11 ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Amahoro, Umutekano n’ Ubutwererane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere k’ Ibiyaga Bigari iherutse guteranira mu gihugu cy’ U Burundi, yongeye kugaragaza ikibazo cy’ iyi FDLR yigaba mu matungo y’ abaturage ikayica.

Mu myanzuro yafashwe muri iyi nama hagarutswe ko, ingufu zigomba kongerwamo maze uyu mutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize bakoze Jenoside ukiba mu mashyamba ya Congo ugahashywa.

Twagiramungu umusaza usaziye mu buzukuru batari abe, iyo mu Bubiligi ndetse usigaye warakamejeje ku mbuga nkoranyambaga asebya leta y’u Rwanda, yahise atangira kuyobya uburari ku kibazo cya FDLR, yibasira ubuyobozi bw’ u Rwanda.

Uyu mutamutwe aherutse kwandika yishimira ko ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’amajyepfo SADC zigiye koherezwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yavuze ko zigiye gushyira akadomo kuri leta ya Kigali, ibintu yahawemo inkwenene kuko izo ngabo zizaba zije muri Congo zitazaba zije mu Rwanda.

Aha yashaka kugaragaza ko ikibazo cyo muri Congo ari u Rwanda, gusa abasesengura bahise batahurako ibye ari uguhishira FDLR.

Abenshi ku mbuga nkoranyambaga bamuhaye inkwenene nyuma yo kubona ukuntu uyu musaza yivuruguta mu mivuno nk’ iyo yo gukikingira ikibaba umutwe wa FDLR, bigaragara ko ugifite ingengabitekerezo ya jenoside ndetse ikiryamiye amajanja ishaka guteza umutekano muke mu igihugu cy’ u Rwanda.

Bimaze kugaragara ko uyu musaza usaziye ubusa yihebye, ndetse kuri ubu icyamushimisha ari ukubona u Rwanda rusubira ahabi!

Twagiramungu akwiye kumenya ko nta na rimwe azigera yifuriza u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ibibi ngo bibe impamo, ahubwo akwiye gukorwa n’isoni kuko uko ahora yifuriza ibibi u Rwanda ariko ahubwo rurushaho gutera imbere.

Uyu musaza wangariye mu bubiligi yaba we n’abamushyigikiye bakwiye kumenya ko bazarinda bapfa batabonye u Rwanda rusubira ahabi.

Mugenzi Félix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading