07-05-2026

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’ Igikombe cy’Amahoro

0

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2023, nibwo hakinwe umukino wa 1/2 wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro hagati ya Rayon sports na Mukura VS, Rayon sports izagukomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-3, nyuma yo kuganya igitego 1-1.

Umukino watangiye amakipe yombi ari gukina neza, gusa Mukura VS niyo yasabwaga gutsinda nibura ku kinyuranyo cy’ibitego bibiri kugirango ibashe gukomeza kuko mu mukino ubanza yari yatsinzwe ibitego iwayo. Igice cya mbere cyaragiye nta kipe ibonye izamu, nubwo ku mpande zombi amakipe yahushije ibitego.

Umunyakameruni Esomba Willy Onana yaje kubonera igitego ikipe ya Rayon sports ku munota wa 62, aho yaje gutera umupira ukomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina. Mukura VC yaje kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa nyuma wa 94 nyuma yo kubaho gusimbura kw’ikipe ya Rayon sports hakaza kubaho uburangare bwa bamyungariro ndetse n’umuzamu wa Rayon Hakizimana Adolphe.

Gusezerera Mukura VS byatumye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzakinirwa kuri Stade Huye ku wa 3 Kamena 2023 ibintu yaherukaga gukora mu mwaka wa 2018 ubwo yatsindwaga na Mukura VS kuri penaliti.

Kuri uyu munsi tariki 14 Gicurasi, ikipe ya Kiyovu iraza kwakira APR FC ku kibuga cy’I Nyamirambo cyitiriwe Pele, saa cyenda z’umugoroba. Amakipe yombi yari yaganyije 1-1 mu mukino ubanza.

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading