07-05-2026

Urugendo rwa Perezida Kagame ku baherutse guhura n’ibiza rwasize ibigarasha bicitse ururondogoro

0

Ku munsi wo kuwa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, nibwo Perezida Paul Kagame yasuye akarere ka Rubavu mu hibasiwe n’ibiza byahitanye abaturage bangana na 131 nk’uko guverinoma y’u Rwanda yabitangaje.

Tariki ya 2 na 3 Gicurasi ubwo ibyo biza byateraga u Rwanda, abarokotse ibyo biza bahise bashakirwa aho kuba hatekanye, aho bakomeje guhabwa ubufasha bw’ibanze, mu gihe hategurwa inzu zigezweho, kugirango basubizwe mu buzima busanzwe.

Uburyo u Rwanda rwakurikije muri ubwo butabazi, bushingiye ku mahame mpuzamahanga ajyanye no gutabara abahuye n’ibiza, ariko bikongeraho umutima w’impuhwe Perezida Kagame ahorana wo gufasha abababaye.

Perezida Kagame ubwo yasuraga uduce twagizweho ingaruka n’ibiza, yaganiriye n’abarokotse ibyo biza abizeza ko bazahabwa ibyangombwa byose bishoboka bizaboneka mu mikoro y’igihugu. Yanaganiriye kandi n’abaturage, ndetse anaganira n’abanyeshuri.

Abarokotse Ibiza bashimiye Perezida Kagame ko babonye ubufasha bwose kandi bwihuse, bamubwiye ko bishimira kugira umuyobozi nkawe uhora aharanira icyabateza imbere umunsi ku munsi.

Ku rundi ruhande inyangarwanda zo zari mu matakaragasi ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Umusaza usaziye ubusa Twagiramungu Faustin yavugiye hejuru ko Perezida Kagame yagiye gutangira kwiyamamaza, ikintu abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamuhayeho inkwenene. Ibyo bigaragaza ko umuntu nka Rukokoma wuzuye politiki z’urwango n’amacakubiri uhora avuga ko ashaka kuyobora u Rwanda, nta rundi rukundo afitiye Abanyarwanda yewe ko nta n’ inkindi ashoboye uretse kwirirwa abiba inzangano ku mbuga nkoranyambanga.

Ibigarasha nka Rukokoma bikwiye kumenya ko nta kintu na kimwe byakora byakuraho uburyo Abanyarwanda babona igihugu cyabo ndetse n’ubuyobozi bwabo buhora bubitaho.

Ibyo guverinoma y’u Rwanda yakoze byagakwiye kubera isomo izi nyangarwanda icyo ubuyobozi bwiza aricyo.

Linda Mukobwajana

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading