Johnston Busingye yihanije umwongereza Dannatt wabeshye isi
Umwongereza Richard Dannatt wigeze kuyobora ingabo z’Ubwongereza yahangaye kubeshya isi agaragaza ko u Rwanda atari igihugu gikwiye kwoherezwamo abimukira.
Uyu mugabo ukunze kwigaragaza cyane ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, yabeshye isi ko U Rwanda ari igihugu afata ko kikiboshywe n’amateka ya jenoside, ibi kandi yabitangaje aboneraho guhamagarira umunyamabanga wa leta y’Ubwongereza Suella Braverman guhagarika icyo cyemezo abimukira ntibazoherezwe mu Rwanda.
Ayo magambo agaragara mu kinyamakuru Daily mail cyo mu Bwongereza yatumye bwana Johnston Busingye agaruka ku ukuri kw’URwanda rwa none, aho agaragaza ko amagambo y’uriya mugabo yuzuyemo amakabyankuru n’ibinyoma bigamije gusa gusebya Urwanda.
Ati: “Igihugu cyacu ntigisobanurwa gusa n’amateka yakiranze,ahubwo gisobanurwa no gutumbira ku hazaza hacyo, kwubaka ubumwe, umutekano ndetse no imibereho iboneye ku baturage”
Bwana Busingye Johnston yagarutse ku ntambwe zishimishije zimaze guterwa mu iterambere ry’Urwanda, aha akaba yibanze ku mibare igaragazwa mu ruhando mpuzamahanga, mu bisobanuro yatanze yibanze ku muvuduko w’iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho y’abaturage.
Ati: “Mu mwaka w’2000, icyizere cyo kubaho (life expectancy) cyari ku myaka 49 ku muturarwanda,ariko uyu munsi wa none cyarazamutse kigeze ku myaka 69.Ubukungu buzamuka ku muvuduko ushimishije kuko horohejwe cyane uburyo bwo kuhakorera ubucuruzi”
Busingye yongeye kwibutsa Dannatt ndetse n’isi yose ko ubu Urwanda rugikomeye kandi rukomeje kwimakaza uburinganire ndetse no guha agaciro abantu bo mu ngeri zitandukanye za sosiyete, aha akaba yibukije ko Urwanda rugifite agahigo ko kugira abagore benshi mu nteko ishinga amategeko.
Yabishimangiye agira ati: “mu nteko ishinga amategeko 61,3 ku ijana ni abagore,umubare utasanga ahandi ku isi,ibi bimenyetso byo gutera imbere byatumye benshi bafata icyemezo cyo kwimuka mu bihugu batuyemo baza gutura mu Rwanda mu myaka ishize”
Yashimangiye kandi ko Urwanda rwishimiye kuzakira abimukira,nk’uko ari n’igihugu gisanzwe kizwiho kworohereza abanyamahanga kubona visa yo kugituramo.
Braverman asura u Rwanda yashimye imyiteguro
Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka,umunyamabanga wa leta y’Ubwongereza Suella Braverman ufite mu nshingano gukurikirana ibijyanye n’abimukira, yatangaje ubwe ko yanyuzwe n’ibyo yihereye amaso bijyanye n’imyiteguro y’Urwanda.
Aherekejwe na minisitiri w’ibikorwaremezo w’u Rwanda ndetse n’abayobozi b’umujyi wa Kigali, bihereye amaso aho imirimo igeze yo kwubaka inyubako zizakirirwamo abimukira nk’uko bikubiye mu mushinga Ubwongereza buhuriyeho n’u Rwanda.
Yagize ati: “Iki gishushanyo mbonera kigaragaza urugero rwiza rw’inyubako ziboneye zabasha kwakira imiryango itandukanye, nabonyemo kandi ibigo mbonezamikurire bya ECD, ahagenewe kwidagadura kandi biragaragara ko byubakwa mu buryo burambye, ndabashimira ku ikoranabuhanga mukoresha ngo mwihutishe imirimo”
Yarongeye ati “Nishimiye kuba hano kandi nejejwe nuko twakomeza imikoranire yacu”
Tubibutse ko igitekerezo cyo kwakira abimukira mu Rwanda, Perezida wa repubulika y’Urwanda Paul Kagame atangaza ko mu mwaka wa 2018 ubwo yari ayoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe ari bwo yagize icyo gitekerezo kubera ubwinshi bw’abimukira bapfaga bambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ku bwe,bikaba biteye ishema kugira uruhare nk’igihugu mu gutanga igisubizo ku kibazo nk’icyo cy’agatereranzamba, isi yose yakomeje kurebera abantu bahasiga ubuzima.
Ndayambaje Marc