07-04-2026

BYENDA GUSETSA: Hadutse irindi gobe ry’Imburamukoro zitifuriza ineza u Rwanda zituye muri America na Canada

0

Nyuma y’imyaka myinshi agatsiko kiganjemo abajura, abasambanyi, Interahamwe n’abandi banyabyaha bahunze ubutabera bw’u Rwanda birirwa barwanya leta y’u Rwanda, bayisebya, babangamira ituze rya rubanda ndetse banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze ikiryabarezi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umusambanyi ruharwa wasambanyaga abanyeshuri yigishaga ubwo yigishaga muri kaminuza y’ u Rwanda abashukisha kubaha amanota y’ ubuntu Kambanda Charles, riherekejwe n’amafoto y’izo mburamukoro batangaje ko bafunguye ikiswe “Platforme pour les bien Commun des Rwandais (PBCR) bavuga ko “kigamije ineza rusange y’Abanyarwanda.”

Aka gatsiko kiganjemo umubare munini w’abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa RNC bihishe muri Leta zitandukanye z’Amerika na Canada mu mpera z’icyumweru gishize nibwo batangaje ishingwa ry’icyo kiryabarezi nyuma y’inama yabo ya mbere yabereye mu murwa mukuru w’Amerika, Washington DC.

Icyifuzo aka gatsiko gafite ni uko “u Rwanda rwafungura urubuga rwa politike.” Ikintu badahuza na bamwe mu mpuguke za politike zivugako, “urubuga rwa politike mu Rwanda rudafunze.” Ahubwo abavugako rufunze bafite indi migambi itandukanye n’intumbero Abanyarwanda bihaye yo kubakira kuri politike yo gushyira hamwe ndetse no gucyemura ibibazo bihangayikishije igihugu.

Imwe mu mpuguke yaganiriye na My250TV yavuzeko, kenshi bene aba baba bagize aka gatsiko, bakunze kwitwaza ingero z’ uko amahanga nk’ayo bahungiyemo ayoborwa, bakifuza ko byakurikizwa no mu Rwanda, nyamara ntibamenye ko ibihugu bitagira amateka amwe, bivuze ko n’ imiyoborere kuba idahuye nta gishya kirimo.

Abanyarwanda batandukanye babonye iby’ aka gatsiko ku mbuga nkoranyambaga nabo bagize icyo bavuga. Umwe yagize ati “abari muri aka gatsiko ntacyo bazageraho kuko nabo ubwabo bananiwe kwiyobora.”

Undi yagize ati” Genda Rwanda waragowe, ni gute agatsiko karimo Interahamwe, abajura, abasambanyi gashaka ko politiki y’ u Rwanda umwanya? Yungamo ati igihe cyose inyangarwanda n’inyangabirama zizumva ko zigomba kubyuka zigatobanga politike y’u Rwanda, Abanyarwanda bakwiye kuba hafi bakabyamaganira kuko ntibikwiye.

Dore amazina ya bamwe mu bari muri icyo kiryabarezi

1.Célestin Nsengiyumva

  1. Eugène-Richard Gasana
  2. Charles Kambanda
  3. Jean-Paul Turayishimye
  4. Gervais Condo
  5. Rubens Mukunzi
  6. Maximilien Sikubwabo
  7. Tabitha Gwiza
    10.Gilbert Mwenedata
  8. Denis Serugendo
    14 Emmanuel Nsenga
  9. Richard Niwenshuti

Aba bose bahoze bibumbiye mu biryabarezi n’ingirwamashyaka bigamije kurwanya leta y’u Rwanda ariko ntacyo byabagejejeho.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Ufite umwanya yotsa iteke.” Iki kiryabarezi gihagarariwe n’umusambanyi kabombo Charles Kambanda nta neza kizaniye Abanyarwanda, ahubwo kije guta umwanya nk’ ibindi byakibanjirije.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *