25-05-2026

Michela Wrong n’agatsiko k’Interahamwe bahuye n’ uruva gusenya I Buruseli

0

Michela Wrong, ihabara rya Karegeya ukubutse i Kinshasa nyuma yo kurya akayabo k’amadorari ya Felix Tshisekedi, yaruhukiye mu Bubiligi, aho yatumiwe n’udutsiko tw’interahamwe n’abazikomokaho muri gahunda yo gukwirakwiza ibinyoma biciye mu gitabo cye aherutse guhindura mu rurimi rw’ igifaransa.

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 muri resitora yitwa l’Horloge du Sud iherereye i Buruseli, hari hateganyijwe ko ihabara rya Karegeya riribuze kuhakorera ikiganiro ku gitabo riherutse gusohora. Ikiganiro cyari kuba kiyobowe na Norman Ishimwe wo muri Jambo asbl ariko inkuru mbi kuri bo ni uko nyiri iyo resitora yaje kubakurira inzira ku murima, maze ababwira ko batemerewe gukorera icyo kiganiro muri resitora ye kuko yasanze gahunda yari igamijwe ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bakimara guterwa utwatsi, bapfunze imitwe hirya no hino baza kubona akumba kangana urwara, maze bajya kuvugiramo ayo mahomvu yabo. Ku bakurikiranye iki kiganiro ibyabareye muri ako kumba kwari gutera ukiyikiriza, kuko abajenosideri mbarwa n’ababakomokaho ari bo bari bitabiriye icyo kiganiro.

Amakuru dukesha umwe mu bakunzi ba My250TV bari bahibereye avuga ko muri ako kumba bateraniyemo umubare w’abitabiriye wari hafi ya nawo, ibyuma ndangururamajwi nabyo byari ikibazo, abayoboye ikiganiro nabo ntibari batuje kubera ko uwabatije akumba yari yabahaye amasaha atarenga 2, muri make byari ikinamico.

Iyi gahunda yo kuzerera mu nterahamwe ije nyuma yo kubona ko hirya no hino ku isi abantu batahaye agaciro igitabo cye gisebya u Rwanda; aho uyu mugore yaje kwigira inama yo gushaka, abibumbiye mu dutsiko tw’interahamwe n’ibigarasha ngo arebe ko bamufasha kwamamaza ibitabo bye yirengagije ko nabo bafite byinshi banditse ariko byabuze ubisoma kuko byuzuyemo ibinyoma.

Byatangiye iri habara rya Karegeya rijya ku mizindaro ya Youtube y’ibigarasha n’interahamwe, gusa kwari ukunoza gahunda yo kubasanga aho bihishe mu Burayi ngo arebe niba hari uko byagenda.

Nk’urugero ku wa Gatanu tariki ya 19 yakoze ikiganiro ari kumwe n’umwuzukuru wa Mbonyumutwa ari we Gustave Mbonyumutwa, ariko abakitabiriye nabo ni mbarwa.

Hari abanditsi benshi bagiye bandika ibitabo bisenya u Rwanda n’ ubuyobozi bwarwo ariko ntacyo byigeze bihindura kuko isi yose imaze kumenya ukuri, nta muntu n’umwe ushaka kuyobywa cyangwa kugwa mu mutego w’ibinyoma bya Michela Wrong n’abandi bose bakomeje kurwanya u Rwanda bakoresheje iturufu y’ ikinyoma.

Michela Wrong n’agatsiko k’interahamwe ndetse n’abazikomokaho bakwiye kumenya ko barimo guta inyuma ya Huye kuko nta na rimwe ikinyoma kigeze gitsinda ukuri.

Mugenzi Felix

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading