Umuhezanguni Ingabire Victoire yagaragaweho guhonyora amategeko nkana mu nyungu ze bwite

Byamenyekanye ko umuhezanguni Ingabire Victoire yiyanditseho imitungo ya nyina Dusabe Tereza wahamijwe ibyaha bya Jenoside akoresheje inzira zitemewe n’amategeko.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge Rukemampunzi Jean Claude aherutse gutangaza ko “Ingabire Victoire yiyanditseho imitungo ya nyina kandi yarakatiwe burundu y’umwihariko n’Urukiko rwa Gacaca rwa Butamwa.”
Victoire ibyo yakoze uretse kuba bitemewe n’amategeko ni n’agashinyaguro ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyina yagizemo uruhare. Bigaragaza ko abarokotse ntacyo babwiye uyu muhezanguni ahubwo icyi ngezi ari gukomeza gushyigikira nyina ndetse akaniyandikaho imitungo yakabaye itangwamwo impozamarira ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni kenshi uyu muhezanguni Victoire Ingabire akunze kumvikana yikubita mu gatuza avuga ko amategeko mu Rwanda atubahirizwa ndetse akaba ariyo mpamvu yamuteye kujya muri “politiki.’’ Nyamara mu bigaragara ubutiriganya bwe bwo kurengera nyina bugaragaza ko ariwe uyica nkana.
Mu busanzwe umutungo w’ uwahamijwe ibyaha nk’ ibya Jenoside usubizwa mu mutungo rusange w’igihugu aho wifashishwa mu kwishyura indishyi. Gusa Victoire we yaranzwe no gusisibiranya iki gikorwa aho yahisemo kwiyandikaho imitungo ya nyina kugirango akunde aburizemo ibyemezo by’ inkiko.
Interahamwe Dusabe Tereza ubyara umuhezanguni Victoire Ingabire mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yafatanyije na Burugumesitiri wa Komini Butamwa gutegura no kuyobora inama zose zateguraga kugaba ibitero ku Batutsi.
Dusabe Tereza kandi yishe ahereye ku bagore batwite b’Abatutsikazi, akurikizaho impinja yicaga azikubita ku rukuta. Mu 2009 Inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya iyicarubozo yakoreraga Abatutsikazi bajyaga kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Butamwa.
Ingabire Victoire akwiye kwamburwa imitungo yiyanditseho ndetse hakanakurikiranwa uko iyo mitungo yayiyanditseho mu buryo butemewe n’amategeko.
Muvunyi Barthazal