02-06-2023

Abajenosideri bakihishahisha baririwe ntibaraye: Kayishema wari ku ruhembe rw’abashakishwa yatawe muri yombi!

Kayishema Fulgence wari nimero ya mbere mu nkoramaraso zishakishwa kubera uruhare zagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka irenga 20 yihishisha ubutabera.

Amakuru ahamya ko Kayishema yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023 mu gikorwa inzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zakoze zifatanyije n’Ubushinjacyaha bukuru bw’ Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, (IRMCT).

Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru IRMCT yavuze ko itabwa muri yombi rya Kayishema “rigamije ko nibura yongera akurikiranwa n’inkiko ku byaha akekwaho.”

Brammertz yari aherutse gutangaza ko ku rutonde rwa ba ruharwa bashakishwa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nimero ya mbere ari uyu Kayishema nyuma y’uko Kabuka Félicien nawe afashwe agafungwa.

Abazi Kayishema, bamugaragaza nk’umuntu wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga ibihumbi bibiri bari bahungiye muri Kiliziya ya Nyange ku Kibuye.

Uyu Kayishema yahoze ari Umugenzacyaha w’Igipolisi mu yahoze ari Komini Kivumu ya Kibuye by’umwihariko akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no gutanga amabwiriza y’ubwicanyi bwakorewe i Nyange mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Itabwa muri yombi rya Kayishema kimwe n’abandi bamubanjirije ni indi gihamya ishimangira ko bitinde bitebuke n’abandi bajenosideri bihishe hirya no hino ku Isi bazisanga imbere y’ubutabera cyane ko Jenoside ari icyaha kidasaza.

Ubwanditsi

Leave a Reply

%d bloggers like this: